Uwayoboraga Etincelles FC yeguye kuri izi nshingano

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi mu kipe ya Etincelles FC iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, uwari Perezida wa yo, Ndagijimana Enock yeguye ku nshingano zo gukomeza kuyiyobora.

Ubu bwegure bw’uyu muyobozi, bwanyujijwe mu ibaruwa yandikiye Komite Nyobozi y’ikipe ya Etincelles FC kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024.

Muri iyi baruwa, Ndagijimana Enock yavuze ko atakibona umwanya uhagije wo gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe.

Uyu muyobozi yashimiye iyi Komite Nyobozi bakoranye mu gihe yari amaze ari umuyobozi w’iyi kipe.

Gusa avuga ko yeguye kubera umwanya muto we, haravugwa ko ubwegure bwe bufitanye isano n’ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe.

Mu minsi ishize, hari bamwe mu bakunzi b’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, bazanye ibyapa kuri Kigali Pelé Stadium, batabaza Umukuru w’Igihugu bavuga ko yatabara ikipe ya bo kuko Akarere ka Rubavu kayitereranye.

Ni nyuma y’uko abakinnyi bari baberewemo ibirarane by’imishahara y’amezi ane, ndetse ikipe ikaba iri ku mwanya wa 15 n’amanota 25 mu mikino 24 imaze gukinwa.

Singirankabo Rwezambuga uzwi nka Députe wari Visi Perezida w’iyi kipe, ni we usigarana inshingano zo kuba ayiyoboye.

Ndagijimana Enock ntakiri Umuyobozi wa Etincelles FC
Ibaruwa y’ubwegure bwa Ndagijimana Enock
Abakunzi b’iyi kipe baherutse gutabaza Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda
Ikipe ya Etincelles FC ishobora gusubira mu Cyiciro cya Kabiri

HABIMAMA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -