Amagare: Umukinnyi wa Benediction yitabye Imana

Manizabayo Etienne w’imyaka 17 ukinira Benediction y’Abato yaguye mu mpanuka ya Coaster, ubwo bari mu myitozo ku magare, batanu bajyanwa mu bitaro.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024, mu muhanda Musanze – Rubavu, munsi y’Umurenge wa Busogo.

Iri tsinda ry’abakinnyi bakuru n’abakinira ikipe z’abato bari mu myitozo, baturukaga mu makipe atandukanye arimo Java-invotec na Karongi Cycling Team.

Iyi mpanuka y’imodoka yagonze aba bakinnyi, yahitanye ubuzima bwa Manizabayo Etienne w’imyaka 17 ukinira Benediction y’Abato, mu gihe abandi bakinnyi batanu bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeli kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Iyi nkuru y’akababaro, yemejwe n’ikipe ya Benediction yabinyujije ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter.

Bagize bati “Tubabajwe no kubamenyasha urupfu rutunguranye ku mpanuka yabaye saa yine igahitana umwe mu bakinnyi bacu wari akiri muto witwa Manizabayo Etienne. Imana imwakire.”

Bivugwa ko aba bakinnyi ubwo bari mu myitozo, bari bageze Gataraga, bagongwa na Coaster. Abakomeretse ubu bari mu Bitaro.

Benediction y’Abato yatakaje umukinnyi witabye Imana
Étienne yamaze kwitaba Imana
Yari umusore ukiri muto

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -