APR yahishuye ko yari ifitanye imishinga minini na Dr Adel

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwahishuye ko mbere y’uko yitaba Imana, Dr Adel Zrane, yari afitanye imishinga yagutse n’iyi kipe ndetse bazakomeza kuyikorana n’umugore we n’umuvandimwe we.

Ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata mu masaha y’amanywa, ni bwo hamenyekanye inkuru yari incamugongo ku ba ruhago mu Rwanda, yavugaga urupfu rwatunguranye rwa Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera imbaraga muri APR FC.

Ikipe y’Ingabo yahise yemeza ko uyu mutoza yamaze kwitaba Imana, ndetse yihanganisha Umuryango we n’abakunzi be muri rusange.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Mata, ni bwo Nyakwigendera yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye ku Cyicaro cy’iyi kipe y’Ingabo, ndetse witabirwa n’aba-Sportifs benshi.

Murumuna wa Nyakwigendera, Amin Zrane n’umugore we, Maha Bader, bari bavuye mu gihugu Tunisie, baza muri uyu muhango.

Ubwo yafataga ijambo kugira ngo avuge kuri Dr Adel Zrane, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira, yahishuye ko iyi kipe yari ifitanye imishinga yagutse na Nyakwigendera ariko ko bazayikorana n’abasigaye mu muryango we.

Yagize ti “Twari dufitanye imishinga. Umugore we ni umuvuzi Mukuru mu bijyanye no kugorora ingingo. Na ho murumuna we ni muri urwo rwego. Hari ibyo twashakaga kuzakorana kuko ni ibintu ubona bitaba inaha.”

Yakomeje agira ati “Umuryango wa Adel twari dufitanye imishinga myinshi irimo uko twakubaka ikipe yacu kuva ku bana kugera ku bakuru. Rero twari dufitanye umushinga wo kubaka ikigo cy’ubugororangingo kuko twabonaga ari kimwe mu byo tubura.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu gihe umugore we (Maha Bader) yabyemera, yakomeza gukorana na APR FC.

- Advertisement -

Ati “Rero nibabitwemerera tuzakomezanya nta kizahinduka yewe nawe (umugore we) twakorana kuko afite ubumenyi kandi ndumva ubuyobozi bwacu bubyemera.”

Ibi kandi byongeye kugarukwaho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie wavuze ko ntako byaba bisa impande zombi zikomeje gukorana.

Ati “Twizera ko muzakomeza gukorana n’umuryango kuko bafite ubumenyi ndetse hari umusanzu batanze mu gihe kitari kinini bamaze hano. Twumva ari ibintu mwakomeza kuko byazagirira abandi akamaro haba mu buvuzi ndetse no ku ikipe muri rusange.”

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa iwabo mu gihugu cya Tunisie, kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Dr Adel Zrane wari umwaka we wa mbere muri APR FC. Yasize umugore umwe n’umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri ndetse n’undi umugore we atwite.

Mu 2018-19, Dr Adel yari muri Simba SC ndetse batwarana Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n’Umutoza mukuru w’Umubiligi, Patrick Aussems.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-20, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu na Community Shield ari kumwe n’Umubiligi Sven Vandenbroeck.

Uyu mutoza yakoranye kandi n’Umufaransa Didier Gomez Da Rosa mu 2020-21, atwarana nawe ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy’Igihugu na Community Shield.

Ayandi makipe yaciyemo, harimo Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisie, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritanie yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Umugore wa Nyakwigendera, Maha Bader, ni umuvuzi mukuru mu bijyanye no kugorora ingingo
Umuryango wa Dr Zrane wahawe impano
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yasabye APR FC kuzakomeza imishinga yari ifitanye na Nyakwigendera
Umuyobozi wa APR FC, yahishuye ko iyi kipe yari ifitanye imishinga yagutse na Dr Adel
Yasezeweho bwa nyuma ku wa Gatanu tariki ya 5 Mata mbere y’uko ajyanwa gushyingurwa iwabo muri Tunisie

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW