Umuyobozi w’Ikipe ya AS Kigali mu buryo bw’agateganyo, Seka Fred, yaburiwe irengero bituma iyi kipe ibihomberamo.
Ikipe ya AS Kigali yagowe n’ubuzima kuva iyi shampiyona yatangira, ahanini byatewe n’ikibazo cy’amikoro make bitewe n’ibyo yahabwaga n’Umujyi wa Kigali byagabanyijwe.
Ikindi cyakomye mu nkokora iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ni ukwegura ku buyobozi kwa Shema Fabrice wahoze ayiyobora.
Shema akirekura ubuyobozi, bwahise bufatwa na Seka Fred wari Visi Perezida we ariko kugeza ubu uyu muyobozi yaburiwe irengero.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu muyobozi yaburiye ikipe umwanya uhagije ndetse abakinnyi bageze basaba Ushinzwe Ubuzima bw’ikipe bya buri munsi (Team manager), kubashakira Umuyobozi.
Amakuru ava hafi ya Seka, avuga ko asa n’uwamaze guhunga izi nshingano n’ubwo atarerura ngo abibwire Abanyamuryango ba AS Kigali.
Kubura kw’uyu Muyobozi, byatumye hari bimwe bihagarara ikipe ihabwa n’Umujyi wa Kigali, cyane ko nanubu Umujyi utazi uri kuyobora ikipe.
Nyuma y’ibi byose kandi, Umujyi wa Kigali uherutse kuvuga ko miliyoni 150 Frw igenera iyi kipe ku mwaka, yose yamaze kuyayiha.
Umwuka muke iyi kipe iri guhumeka, irawukesha Shema Fabrice wahoze ayiyobora, cyane ko ari we wirya akimara kugira ngo abakinnyi n’abatoza babashe kwishima n’ubwo bikigoye.
- Advertisement -
AS Kigali n’ubwo yagowe n’ubu buzima, iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 37 mu mikino 25 imaze gukinwa.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW