AS Kigali yahembye mbere yo guhura na APR

Ikipe ya As Kigali, yahonze  abakinnyi ba yo ukwezi kumwe mu birarane by’imishahara y’amezi ane bari babafitiye, mbere yo guhura na APR FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 26 wa Shampiyona.

Aba bakinnyi bahembwe nyuma y’uko bari maze icyumweru cyose barigumuye, badakora imyitozo, mu gihe andi makipe yo yari arimbanyije imyitozo. Nyuma yo guhembwa, ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki 14 Mata abakinnyi bemeye gusubukura imyitozo, iminsi ibiri gusa mbere yo guhura na APR FC.

Si ubwa mbere abakinnyi ba AS Kigali bari bigumuye bakanga gukora imyitozo kuko na mbere yo gukina umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona batsinzemo Sunrise igitego 2-0, bari banze kwerekeza i Nyagatare gukina uyu mukino, gusa baza kuva ku izima nyuma yo kuganirizwa.

Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 26 AS Kigali izakinamo na APR FC uzaba ku wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024 kuru Kigali Péle Stadium, saa Cyenda z’amanywa. Ni umukino wasubitswe k’ubusabe bwa APR FC, nyuma y’urupfu rw’uwari umutoza wabo wongerere abakinnyi ingufu, Umunya-Tunisia Dr. Adel Zrane.

Uyu mukino uzasifurwa na Ruzindana Nsoro, uzaba ari mu Kibuga hagati, mu gihe azunganirwa na Ndayisaba Said na Murangwa Sandrine, bo bazaba basifura ku mpande. Murindangabo Moise azaba ari Umusifuzi wa kane, naho komiseri w’umukino ni Nzabahimana Augustin.

As Kigali ni imwe mu makipe akunze kugora ikipe y’ingabo z’igihugu kuko umaze imikino icyenda yose idatsindwa na APR FC muri Shampiyona.

Kuri ubu As Kigali ni iya karindwi ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 37, mu mikino 25 imaze gukina.

Abakinnyi barasa neza ku maso
Baramwenyura

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -