Cricket: Hatangajwe umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (AMAFOTO)

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, ryerekanye Umunya-Afurika y’Epfo, Lawrence Mahatlane nk’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’u Rwanda ya Cricket mu Bagabo.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu, ubera ku kibuga Mpuzamahanga cy’umukino wa Cricket, giherereye i Gahanga.

Lawrence yaje asimbura Lee Booth wari wasoje amasezerano ye mu Ukuboza 2023, maze ntiyongererwa andi, cyane ko afite akandi kazi.

Ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano azamara imyaka ine, uyu Munya-Afurika y’Epfo, yavuze ko yiteguye kuzamura umukino wa Cricket mu Rwanda kandi hamwe n’ubufatanye, uyu mukino uzazamura urwego mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Stephen Musaale, yavuze ko u Rwanda rwabonye umutoza mwiza kandi uretse gutoza ahubwo azanajya inama ku cyatuma uyu mukino urushaho gutera imbere mu Rwanda.

Mahatlane w’imyaka 47, yatoje Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo y’Abatarengeje imyaka 19 ndetse n’Ikipe nkuru ya Uganda hagati ya 2020 na 2023.

Ubwo yari akigirwa umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’Abagabo ndetse n’abakiri bato b’abahungu, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Cricket (RCA), Stephen Musaale, yavuze ko biteze byinshi ku bunararibonye uyu mutoza afite bitewe n’aho aheruka gutoza.

Ku rundi ruhande, Mahatlane yagize ati “Nejejwe no kuba Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda y’Abagabo. Niteguye gushyira itafari ku kazi kakozwe na RCA, atari ukubaka ikipe itanga umusaruro gusa, ahubwo no kubaka ejo heza hatanga intsinzi y’igihe kirekire.”

Mahatlane yagize imyaka itatu myiza nk’umutoza wa Uganda mbere yo gusezera mu Ukwakira 2023 ku mpamvu zitatangajwe.

- Advertisement -
Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu ya Cricket mu Bagabo n’ingimbi, yerekanywe uyu munsi
Lawrence ni izina rinini u Rwanda rwabonye
Yerekaniwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Gahanga
Umutoza yishimiye kuza gutoza mu Rwanda
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Cricket (RCA), Stephen Musaale, yavuze ko bafitiye icyizere uyu mutoza mushya

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW