FERWAFA igiye gutanga amahugurwa ya Licence C CAF

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko rigiye gutanga amahugurwa ya Licence C CAF ku batoza bafite Licence D.

Ferwafa ibicishije mu Itangazo yageneye abatoza bujuje ibyangombwa, yatangaje ko aya mahugurwa azakorwa guhera tariki ya 5 Gicurasi kugeza tariki ya 8 Kamena uyu mwaka.

Iri shyirahamwe ryavuze ko abatoza bemerewe kuzakora aya mahugurwa, ari abamaze byibura umwaka bafite Licence D kandi batoza byibura mu Cyiciro cya Kabiri cyangwa icya Gatatu.

Ferwafa yamenyesheje aba batoza bifuza kuzakora aya mahugurwa, ko bagomba kwishyura ibihumbi 300 Frw.

Azakorwa mu bice bitatu. Isomo (Module) rya mbere rizakorwa tariki ya 20-24 Gicurasi. Irya Kabiri rizakorwa tariki ya 27-31 Gicurasi.

Isomo rya Gatatu ryo rizakorwa tariki ya 3-8 Kamena. Aya mahugurwa azabera mu Karere ka Rubavu. Kwiyandikisha bizarangira tariki ya 3 Gicurasi.

Kwiyandikisha bigomba guca kuri Email za ferwafadtn@gmail.com na gsoffice@ferwafa.rw. Amafaranga yo kwiyandikisha azashyirwa kuri konti ya Ferwafa ya 100001281075.

Itangazo Ferwafa yageneye abatoza bifuza kuzakorera Licence C CAF

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW