FERWAFA yafatiye ibihano Ntagisanimana Saida

Biciye mu Bunyamabanga Bukuru bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, umutoza mukuru wa AS Kigali Women Football Club, Ntagisanimana Saida, yafatiwe ibihano kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho ku mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro uheruka guhuza Rayon Sports Women Football Club na AS Kigali Women Football Club.

Tariki ya 24 Mata, ni bwo habaye umukino wa 1/2 wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro mu Bagore hagati y’abakeba bashya, wasize Rayon Sports WFC itsinze AS Kigali WFC ibitego 2-0, igera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Mu minota ya nyuma y’uyu mukino, ikipe ya AS Kigali yavuze ko yimwe penaliti, ubwo rutahizamu wa yo w’Umurundikazi yategerwaga mu rubuga rw’amahina mu maso y’umusifuzi ariko agasanza. Ibi byababaje abatoza nyuma y’umukino dore ko penaliti yo ku munota wa 90 yashoboraga kubahesha itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

Ubwo umukino wari urangiye, Umutoza wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida, yanze gusuhuza Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude, wahise ashaka kumusuhuza waje amufata mu ijosi, maze uyu na we amurebera urushyi rwo ku mata, maze aba batoza baza gukizwa n’abari aho birangira buri umwe agiye yimyoza.

Nyuma y’iyi myitwarire y’aba batoza bombi, Akanama Gashinzwe Imyitwarire muri Ferwafa, kaje kubatumizaho bombi ngo basobanure iby’iyi myitwarire n’icyateye Saida gukubita Rwaka urushyi.

Imyanzuro yafashwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mata, ni uko Ntagisanimana Saida yahagaritswe imikino itatu. Ibi bihano bigomba gutangira kuva uyu munsi ubwo yabonye ibaruwa imuhagarika.

Umunyamabanga Mukuru muri iri shyirahamwe kandi, yibukije uyu mutoza ko afite uburenganzira bwo kumufatira ibihano birenzeho nk’uko biteganywa n’amategeko.

Saida hari ibyo atumvikanagaho n’abatoza ba Rayon Sports WFC
Yababazaga icyo bashakaho
Saida ubwo yavaga ku kibuga ajya mu rwambariro
Ubwo umukino wari urangiye, Rwaka yakubiswe urushyi agiye gusuhuza Saida

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW