Forever iranyomoza amakuru y’igurishwa rya yo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Forever Women Football Club, bwahakanye amakuru avuga ko iyi kipe yamaze kugurishwa mu buyobozi bwa Police FC.

Iyi kipe iri muri ebyiri zamaze kubona itike yo kuzakina muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Gusa kuva yazamuka, hakomeje kumvikana amakuru avuga ko yaba yaragurishijwe ndetse umwaka utaha ishobora kuzaba yitwa Police Women Football Club.

Umuyobozi w’iyi kipe, Hon Mukanoheri Saidat, aganira na UMUSEKE, yahakanye aya makuru ndetse ashimangira ko nta Muyobozi n’umwe baravugana ibyo kugurisha iyi kipe.

Ati “Rwose mbyumva mu Itangazamakuru. Nta muntu n’umwe wo muri Police FC twigeze tuvugana ibyo kugura cyangwa kugirisha ikipe mbereye umuyobozi. Ikipe ntiyigeze igurishwa ndetse twiteguye neza kuzakina mu Cyiciro cya Mbere umwaka utaha.”

Uyu muyobozi kandi, aherutse kuvuga ko niba bikomeje kuvugwa yaba yaragurishijwe, ari uko ari ikipe nziza kandi igicuruzwa cyiza cyifuzwa na benshi bab bagihanze amaso.

Forever WFC yazamukanye na APR WFC yayitsindiye ku mukino wa nyuma wa shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri igahita inayitwara igikombe.

Umuyobozi wa Forever WFC (uri ibumoso), yahakanye amakuru avuga iyi kipe yagurishijwe
Forever WFC izakina muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere 2024-2025

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW