Gisagara na Police VC zatangiye nabi irushanwa riri kubera mu Misiri

Gisagara Volleyball Club na Police VC zatangiye zitsindwa imikino yazo mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwa yo, African Club Championship, riri kubera i Cairo mu Misiri.

Imikino y’iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya 45 yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata ikazageza tariki 23 Mata 2024. Amakipe yo mu Rwanda ntiyahiriwe n’intangiriro z’irushanwa kuko yombi yatsinzwe imikino ya mbere.

Ikipe ya Police VC ni yo yabanje gukina mbere ya Gisagara VC, umukino wo mu itsinda D watangiye saa Tanu z’amanywa. Iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda yatsinzwe na Kenya Ports Authority yo muri Kenya amaseti 3-1 ( 25-17, 23-25, 25-21, 25-20).

Mu mukino wo mu itsinda rya C wakurikiyeho saa Sita z’amanywa, Gisagara VC  na yo yananiwe kwihagararaho imbere ya Asw Blida Sport ville de Blida yo muri Algérie, itsindwa amaseti 3-1 (18-25, 25-16, 26-24, 25-15).

Ubwo Gisagara iheruka kwitabira aya marushanwa, mu 2022, yari yabashije gutahukana umudali w’umuringa, itsinze Port Douala, banari mu itsinda rimwe kuri ubu, amaseti 3-1.

Umwaka ushize REG ni yo yari yahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ubwo yaberaga muri Tunisie, isoreza ku mwanya wa gatandatu.

Police VC yagowe n’umukino w’uyu munsi
Batanze byose ariko biranga
Gisagara VC ntiwari umunsi mwiza kuri yo
Gisagara yanyuzagamo ikagaragaza ko ikomeye
Ikipe y’i Gisagara ntacyo itakoze
Umunsi wabaye mubi ku makipe y’u Rwanda
Umunsi wabaye mubi ku Banyarwanda
Police VC yatangiye nabi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW