Gisagara yongeye kugira umunsi mubi, Police VC irahirwa

Gisagara yongeye gutsindwa umukino wa kabiri mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, African Club Championship, riri kubera i Cairo mu Misiri, mu gihe Police VC yo yateye mpaga ikipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni irushanwa ryatangiye ku Cyumweru tariki 14 Mata, rikazageza tariki 23 Mata 2024.

Ikipe ya Gisagara VC ntiri guhirwa n’iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 45 kuko yongeye gutsindwa umukino wa kabiri mu itsinda, nyuma y’uwubanza yatsinzwemo na Asw Blida Sport ville de Blida yo muri Algérie, amaseti 3-1 (18-25, 25-16, 26-24, 25-15).

Ni umukino watangiye saa Yine za mu gitondo. Ikipe yo mu Karere ka Gisagara yaje muri uyu mukino ifite intego yo kureba uko yakwitwara neza muri uyu mukino, ariko ntibyayikundiye kuko yatsinzwe na Kenya Prisons amaseti 3-0 (25-11, 25-16, 25-17).

Nyuma y’umukino, Umutoza Yakan Guma Laurence utoza Gisagara yatangaje ko icyo bari kuzira ari uko hari abakinnyi babura, ndetse ko abakinnyi be badasanzwe bamenyereye amarushanwa nk’aya.

Ati “Ikipe yacu ntabwo yuzuye kuko hari abakinnyi tutari kumwe hano, n’ubwo urwo atari rwo rwitwazo. Twakoze ibyo twagombaga gukora. Bamwe mu bakinnyi banjye batinyaga abo bari bahanganye kuko abenshi baracyari bato kandi nta burambe bafite muri aya marushanwa.”

Yakan yavuze ko imikino ibiri basigaje itoroshye, ariko ko bagiye kureba icyo bakora ngo bazitware neza.

Umutoza Yakan Guma Laurence ntiyatoje umukino ubanza kuko we, abakinnyi Dushimurukundo Pacifique na Bellarmin Adomou Doudou Djibril, bagize  ibibazo by’ibyangombwa byatumye badahagurukana n’ikipe, bakaba bageze i Cairo kuri uyu wa Mbere.

Ku rundi ruhande, Police VC na yo ihagarariye u Rwanda, yo yabonye amanota y’uyu munsi iteye mpaga ikipe ya Volleyball Club Garde Republicaine yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho iburiye ku kibuga.

- Advertisement -

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza, yari yaje gushyigikira Police VC.

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri na bwo iri rushanwa Nyafurika ry’amakipe rizakomeza bakina umunsi waryo wa gatatu. Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda izakina na University of Zimbabwe Wolves yo muri Zimbabwe, umukino uzaba saa Sita z’amanywa.

Gisagara yo izinjira ikibuga saa Saba z’amanywa, icakirana na Espoir VC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gisagara VC yongeye kugira umunsi mubi
Police VC yo yateye mpaga
Gisagara yagowe n’umukino wa Kabiri
Byari ibyishimo ku rundi ruhande

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW