Gitego yahiriwe! Uko Abanyarwanda bo hanze y’Igihugu bitwaye

Gitego Arthur yatsinze ibitego bibiri, Ikipe ya Rafael York n’iya Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague zigwa miswi, mu mikino yabaye mu mpera z’icyumweru dusoje.

Nk’uko bisanzwe, buri wa mbere UMUSEKE ubagezaho uko abakinnyi b’Abanyarwanda bashakira umugati hanze y’Igihugu baba bitwaye mu makipe ya bo, mu mpera z’icyumweru kiba gisojwe.

Reka duhere muri Suède, aho Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri (Superettan), yari yakomeje ku munsi wa yo wa Gatanu. Ikipe ya Gefle IF y’Umunyarwanda Rafael York yari yakiriye Sandvikens IF y’Abanyarwanda, Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi, maze bagwa miswi ibitego 2-2.

Muri uyu mukino wahuje amakipe y’Abanyarwanda, ntibigeze bahurira mu kibuga kuko Rafael York yabanje mu kibuga, ariko agasimbuzwa ku munota wa 70, mu gihe nyuma y’iminota itandatu avuyemo, ari bwo Yannick Mukunzi yagiyemo asimbuye ku ruhande rwa Sandvikens. Byiringiro Lague we yari ku ntebe y’abasimbura umukino wose.

Sandvikens ni iya cyenda n’amanota arindwi, mu gihe Gefle itarabona intsinzi, ari iya 14 n’amanota atatu gusa.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine, ahakina Kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana, na ho bakinaga umunsi wa 26 wa shampiyona. Kryvbas ikinamo Djihad yitwaye neza itsinda Metalist ibitego 3-0. Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yakinnye iminota yose y’umukino.

Kuri ubu, Kryvbas ni iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 54.

Muri Macédonie, ahakina myugariro Rwatubyaye Abdul, na ho shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yarakomezaga, bakina umunsi wa 29. Shkupi FC ya Rwatubyaye yari yakiriye Tkvens, inayitsinda ibitego 3-2. Rwatubyaye yakinnye iminota yose y’umukino.

Magingo aya, Shkupi ni iya Kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 58, inganya na Struga iyoboye shampiyona.

- Advertisement -

Umukinnyi ukiri muto w’Umunyarwanda, Hakim Sahabo, yakinnye iminota yose y’umukino ubwo ikipe ye ya Standard de Liège yanganyaga na Standard de Truiden igitego 1-1.

Standard de Liège imaze imikino itanu yikurikiranya inganya. Iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 22 ku rutonde rw’amakipe atandatu ari gukina imikino y’itsinda rya ‘Conference league’ muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bubiligi.

Umunyezamu Maxime Wenssens ukinira Royale Union Saint Gilloise, we akomeje kugorwa no kubona amahirwe yo gukandagira mu kibuka, kuko na none atari mu bakinnyi bakoreshejwe ku Cyumweru ubwo iyi kipe ye yatsindaga Antwerp ibitego 4-1.

Royale Union SG ni iya gatatu n’amanota 41 ku rutonde  rw’itsinda ry’amakipe atandatu ahatanira Igikombe [Championship group] muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bubiligi n’amanota 41.

Tutarava mu Bubiligi, RAAL La Louvière yamaze kubona itike yo gukina icyiciro cya kabiri [Challenger Pro League] nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya gatatu [National Division 1], yari yaruhukije abakinnyi benshi barimo Samuel Gueulette, mu mukino yatsinzwemo na PC Charleroi igitego 1-0.

LAAL ifite amanota 80 mu gihe habura iminsi ibiri ngo shampiyona irangire.

Muri Amerika, Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Nshuti Innocent, yagiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 71, mu mukino wa USL League One Cup, One Knoxville akinira yatsinzemo Chattanooga Red Wolves igitego 1-0.

Mu mpera z’icyumweru kandi, Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo yarakomezaga ku munsi wayo wa 26. Umunyezamu Ntwari Fiacre yakinnye umukino wose, anafasha TS Galaxy gutsinda Swallows ibitego 2-1.

Kuri ubu, TS Galaxy ni iya gatanu n’amanota 37.

Muri Norvège, FK Jerv ya Mutsinzi Ange Jimmy yabonye intsinzi y’ibitego 2-0, iyikuye kuri Sotra fC. Mutsinzi yakinnye umukino wose.

Nyuma y’umunsi wa kane wa shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu itsinda rya mbere, FK Jerv iyoboye urutonde n’amanota icyenda.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Latvia ho, Umunyarwanda, Dylan Maes yakinnye iminota yose ubwo ikipe ye ya Jelgava yatsindaga Grobina ibitego 2-1.

Iyi ntsinzi yatumye Jelgava igira amanota umunani mu mikino icyenda ya shampiyona imaze gukinwa, ikaba ari iya karindwi ku rutonde.

FAR Rabat ntiyorohewe n’impera z’icyumweru kuko yatsinzwe na Hassania Agadir ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Maroc [Botola Pro League].

Manishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yabanje mu kibuga, asimburwa ku munota wa 88 w’umukino. Uyu myugariro w’ibumoso kandi yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 45.

FAR Rabat n’ubwo yatsinzwe iracyari iya mbere ku rutonde n’amanota 64.

Muri Kenya, rutahizamu Gitego Arthur yafashije AFC Leopards kugera muri 1/2 cya FKF Cup itsinze ibitego 3-0. Muri ibyo bitego, Gitego yatsinzemo bibiri. Yabanje mu kibuga, asimburwa mu minota y’inyongera y’umukino.

Mutsinzi Ange yagize ibihe byiza
Gitego Arthur akomeje kwitwara neza muri Kenya
Mangwende yagize umunsi mubi
Rafael York yabonye inota rimwe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEK.RW