Gorilla irwana n’ubuzima yahize kwegukana igikombe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC ikomeje kurwana no gushaka uko iguma mu Cyiciro cya Mbere, bwavuze ko mu mwaka utaha iyi kipe izaba irwanira igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Iyi kipe yagize imikino yo kwishyura mibi, ariko iza gukora impinduka mu batoza bayitozaga, izana Umubiligi, Ivan Jack Minnaert.

Gorilla FC imaze kubona amanota atandatu mu mikino ibiri iheruka (uwa Police FC n’uwa Étoile de l’Est). Yari amanota y’ingenzi cyane kuri iyi kipe yari imaze iminsi iri mu bihe bibi.

Aganira na Inyarwanda nyuma y’umukino w’umunsi wa 26, Gorilla FC yatsinzemo Étoile de l’Est igitego 1-0, Hadji Yussuf Mudaheranwa uyobora iyi kipe, yavuze ko mu mwaka utaha izaba ari ikipe irwanira kimwe mu bikombe bitegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa (Icya shampiyona n’icy’Amahoro).

Yagize ati “Ndashaka ko umwaka, Gorilla FC izatwara kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi kipe izaba iri mu zikomeye, ndetse itazongera kuba mu zirwanira kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Gorilla FC ngo izaba iri mu zihanganiye igikombe mu mwaka utaha

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW