Hateguwe irushanwa ryo Koga ryo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF), ryateguye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, iri rushanwa rizakinwa ku Cyumweru tariki ya 14 Mata muri Pisine ya La Palisse i Nyamata.

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe kuri uwo munsi, harimo ko irushwa rizabimburirwa no gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside.

Amakipe yose y’Amanyamuryango uko ari 10, azitabira iri rushanwa, ndetse n’abahoze bakina umukino wo Koga ariko batakiwukina nk’ababigize umwuga (mastes Swimmers).

Abakinnyi bazaba bari muri iri rushanwa, bazarushanwa mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 12, abafite imyaka 12 n’abafite iri hejuru ya 18.

Bamwe mu bashyitsi bytezwe ko bazaza kureba iri rushanwa, harimo Minisiitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Emmanuel.

Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira tariki ya 7 Mata ikarangira tariki ya 4 Nyakanga.

Kugeza ubu habarwa Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe cy’iminsi 100.

Hagiye gukinwa irushanwa ryo Koga ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -