Ibintu bitanu byafashije Rayon y’Abagore kwegukana igikombe cya Shampiyona

Ku mwaka wa yo wa Mbere mu Cyiciro cya Mbere, ikipe ya Rayon Sports Women Football Club, yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere ya 2024.

N’ubwo iyi kipe yegukanye iki gikombe cya shampiyona, hari bimwe mu byayifashije, cyane ko abakinnyi bayikinira bavuga ko rwari urugendo rukomeye cyane.

UMUSEKE wagerageje kwegeranya ibintu bitanu byafashije Rayon Sports WFC kwegukana igikombe cya shampiyona y’Abagore ya 2024.

  • Yaguze abakinnyi beza!

Ubwo yari imaze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, ikipe ya Rayon Sports WFC, yahise itangira kugura abeza muri shampiyona y’Abagore mu Rwanda no hanze ya rwo.

Mu bo iyi kipe yo mu Nzove yahise igura, harimo umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, Itangishaka Claudine wari uvuye muri Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Haguzwe kandi Kalimba Alice wari ukubutse muri Maroc, uyu akaba yarakiniye amakipe arimo AS Kigali na Scandinavia y’i Rubavu. Mu bandi baguzwe harimo Umunya-Kenya, Judith ukina mu busatirizi, Uwanyirigira Sifa wakiniraga AS Kigali.

Iyi kipe kandi ntiyagarukiye aho gusa, kuko yasubiye muri AS Kigali iyikuramo abarimo Jeannette uzwi nka Kana Gato, Uwimbabazi Immaculée, Nibagwire Libellée, Kayitesi Alodie, Mukeshimana Dorothée na Mukantaganira Joselyne.

Iyi kipe kandi yaguze abakina hanze y’u Rwanda, barimo Umunya-Malawi, Marry Chavinda, Umurundi, Keza Angelique. Undi mukinnyi mwiza waguzwe mu Rwanda, ni Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Ka-Boy, bavanye mu Inyemera WFC y’i Gicumbi.

Kugura aba bakinnyi bose kandi beza, byari bisobanuye ko ikipe ifite inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona yari yarihariwe na AS Kigali WFC ibitse byinshi muri shampiyona y’Abagore mu Rwanda.

- Advertisement -
  • Ubuyobozi bwayibaye hafi.

Kuva iyi kipe yo mu Nzove ikiri mu Cyiciro cya Kabiri, ubuyobozi bwa Rayon Sports bufatanyije n’ubwa SKOL Ltd, bwabaye hafi cyane y’iyi kipe.

Ibi bigaragazwa n’uburyo abakinnyi babaga bitwaye neza buri kwezi, bagenerwaga ibihembo biturutse mu buyobozi.

Ikindi kigaragaza ko ubuyobozi bwabaye hafi cyane y’iyi kipe, ni uguhabwa buri kimwe kandi ku gihe. Aha harimo guhemberwa igihe no guhabwa uduhimbazamusyi ku gihe.

  • Imbaraga nke za AS Kigali WFC.

Bimwe mu byafashije ikipe ya Rayon Sports WFC kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, harimo no gucika intege kwa AS Kigali WFC iyoboye ruhago y’Abagore mu Rwanda.

Bimwe mu bigaragaza ko iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yacitse intege, ni ugukurwamo abari abakinnyi beza yagenderagaho barimo uwari kapiteni wa yo, Nibagwire Libellée.

Ibi byatumye AS Kigali WFC isigarana intege nke kandi ari yo kipe yashoboraga guhangana n’iyi kipe yo mu Nzove.

Ikindi cyafashije iyo mu Nzove, ni uko yabashije kwitsindira AS Kigali umukino umwe wa shampiyona undi bakagabana amanota ubwo baganyaga igitego 1-1.

  • Umurindi w’abafana.

Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports, bafashe icyemezo biyemeza gushyigikira byimazeyo ikipe y’Abagore, cyane ko na yo itigeze ibatenguha.

Aba bakunzi ba yo, bayibaye hafi cyane kuva izamutse kugeza shampiyona irangiye ikipe yegukanye igikombe cya 2024. Uyu murindi w’abafana, uri mu byafashije cyane iyi kipe.

  • Abatoza bose bayitoje kuva izamutse.

Abakobwa bakinira Rayon Sports WFC, bagize amahirwe yo guca mu maboko y’abatoza beza uhereye ku bayizamuye barimo Niyigena Oscalie wari umwungiriza wa Nonde Muhamed utarayigumanye.

Abandi bafashije aba bakobwa, harimo Dusange Sasha watangiranye na yo, hakaza Rwaka Claude na Fleury bayihesheje igikombe cya shampiyona.

Iyo ucishije amaso muri aba batoza bose, usanga bose bahurira ku kuba bari mu beza mu bato batanga icyizere mu mitoreze, cyane ko bose bari barabanje guca mu makipe yandi y’abagabo.

Nyuma y’uko hasojwe shampiyona, ubu amakipe y’Abagore yabashije kuhagera, ageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports WFC irimo abeza muri shampiyona y’Abagore
Sifa ari mu bafashije iyi kipe
Team managera Djamila yakoze byinshi uyu mwaka
Abayobozi b’ikipe bayibaye hafi cyane
Ni umwaka wabaye mwiza kuri aba bakobwa
Ku mwaka wa Mbere mu cyiciro cya Mbere, Rayon Sports WFC yahise yegukana igikombe cya shampiyona
Abanyamahanga b’iyi kipe, bayihaye byinshi
Ibyishimo byatashye mu Nzove muri uyu mwaka
Akeza Angelique (uri hagati) ari mu banyamahanga bafashije iyi kipe
Rwaka Claude afite amanota menshi kuri iki gikombe
Jeannette Kana Gato (uri hagati) ari mu bafashije ikipe uyu mwaka
Abafana bayibaye hafi cyane uyu mwaka
Dorothée ari mu babonye ibihembo by’ukwezi
Marry Chavinda ari mu banyamahanga bafashije ikipe kwegukana iki gikombe
Dorothée ari mu beza bakina muri shampiyona y’Abagore
Ka-Boy ni we watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka (39)
Libellée wahoze muri AS Kigali, yongereye imbaraga muri iyi kipe
Immaculée ari mu babonye ibihembo
Ka-Boy ari mu bahembwe uyu mwaka
Guhemba abitwaye neza, biri mu byafashije iyi kipe kwegukana igikombe cy’uyu mwaka
Uburambe bwa Kalimba Alice, biri mu byafashije iyi kipe uyu mwaka

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW