Impamvu abakinnyi bakinisha amasogisi atobaguye

Abakinnyi bavuga ko bashyira imyenge mu masogisi yabo kugira ngo bumve bisanzuye mu mpfundiko ndetse banirinde imvune n’ibindi bibazo by’imitsi.

Muri iyi mwaka usanga bamwe mu bakinnyi bakomeye muri ruhago bakinana amasogisi arimo imyenge kandi ku bushake bwabo. Ibi rero bituma benshi bibaza icyaba kihishe inyuma y’ibi bikorwa.

Bamwe mu bakinnyi bakomeye bakunze kugaragara bambaye amasogisi atobaguye!

Umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza, Jude Bellingham yakunze kugaragara yambaye amasogisi atobaguye muri Real Madrid ndetse no mu ikipe y’Igihugu, harimo n’imikino y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar. Bukayo Saka bakinana mu ikipe y’Igihugu na we yagaragaye mu Gikombe cy’Isi yambaye bene ayo masogisi.

Umunye-Brésil, Neymar na we ni umwe mu bakinnyi bakunda kwambara amasogisi arimo imyenge, tutibagiwe na Kapiteni wa Manchester City, Kayle Walker.

Usanga umubare w’imyenge iba iri mu masogisi itandukanye bitewe n’abakinnyi. Hari abo usanga barashyizemo umwenge umwe cyangwa ibiri, hakaba n’abandi nka Kyle Walker cyangwa Vladimir Coufal usanga baratobaguye amasogisi, bakuzuzamo imyenge myinshi.

Kyle Walker ni we mukinnyi wa mbere wagaragaye yambaye amasogisi atobaguye mu 2018, ubwo Manchester City yasezererwaga na Liverpool muri Champions League. Nyuma y’aho gato ni bwo na myugariro w’Umwongereza, Danny Rose yabikoze mu Gikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya ndetse  icyo gihe byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kuko bitari bimenyerewe nk’uko bimeze kuri ubu.

Impamvu abakinnyi bakunda gutobagura amasogisi ya bo!

Abakinnyi bashyira imyenge mu masogisi kugira ngo bagabanye umuvuduko [pressure] uza mu mitsi y’impfundiko za bo, igihe bari mu kibuga, bitewe n’uko amasogisi baba bambaye aba akomeye bigatuma akanyaga impfundiko .

- Advertisement -

Ibyo rero bituma amaraso adatembera neza mu mpfundiko bityo bikaba byanabaviramo imvune ndetse n’ibindi bibazo by’imitsi.

Mu 2021, myugariro Kyle Walker yavuze ku cyamutuye gukata amasogisi ye, ati “ Mu by’ukuri numvaga amasogisi ampambiriye cyane ku buryo numvaga nanabangamiwe. Nabikoze kugira ngo impfundiko zanjye zirekure, ndeke kubangamirwa.”

Yakomeje agira ati “Nabanje kubikora imikino mike numva ni bwo nkina neza. Ndavuga nti ‘OK’, reka mbikomeze!”

Bamwe mu bakinnyi badashaka guca amasogisi yabo bahitamo kuyamanura, akagarukira munsi y’impfundiko zabo kugira ngo bumve bisanzuye. Jack Grealish wa Manchester City ni umwe muri abo bakinnyi bakunda gukina bamanuye amasogisi yabo, aho kuyatobagura.

Kayle Walker ari mu bakinisha amasogisi aciye
Bukayo Saka nawe yaciye amasogisi
Abakinnyi b’i Burayi basigaye bakinisha amasogisi aciye
Bibafasha kuruhura imitsi
Abakinnyi benshi basigaye baca amasogisi ya bo inyuma
N’abo mu makipe y’Igihugu, barayaca
Jack wa Manchester City ari mu bakinisha amasogisi magufi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW