Impinduka ku mikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 29 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ahanini ku makipe arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Izi mpinduka zatangajwe binyuze mu ibaruwa Ubunyamabanga bw’iri Shyirahamwe bwandikiye abayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere, ku wa Mbere tariki 29 Mata 2024.

Impamvu ya mbere yashingiwe mu gukora impinduka ku mikino imwe n’imwe, ni uko Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA yanzuye ko amakipe ahatanira kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri yakinira umunsi umwe, n’isaha imwe. Ni mu rwego rwo kwirinda amanyanga ashobora kuba mu mikino, bishingiye kuko iyindi yagenze.

Izi mpinduka kandi zashingiye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza Bugesera FC na Police FC, ku wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2024.

Indi mpamvu yashingiweho, nk’uko bigaragara mu ibaruwa, ni uko imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup, ku rwego rw’Igihugu izakinirwa i Rubavu tariki ya 4 n’iya 5 Mata 2024. Ibi bivuze ko imikino ya shampiyona yagombaga kuhabera kuri ayo matariki itakibaye.

Uko gahunda y’imikino iteye, nyuma y’impinduka zakozwe:

Ku wa Kane, tariki 2 Mata 2024.

Marines FC vs Musanze FC, kuri Stade Umuganda

Ku wa Gatanu, tariki 3 Mata 2024

Etincelles vs Kiyovu Sports, kuri Stade Umuganda
APR vs Gorilla, kuri Kigali Péle Stadium

Ku wa Gatandatu, tariki 4 Mata 2024.

- Advertisement -
Police FC vs Étoile de l’Est, kuri Kigali Péle Stadium
Bugesera vs Muhazi United, kuri Stade y’Akarere ka  Bugesera
Amagaju vs Sunrise, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye

Ku Cyumweru, tariki 5 Mata 2024.

Mukura VS vs Gasogi United, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye
Rayon Sports vs AS Kigali, kuri Kigali Péle Stadium

Imikino yose y’umunsi wa 29 wa shampiyona izaba saa Cyenda z’amanywa.

Magingo aya, APR yamaze gutwara igikombe cya shampiyona iyoboye urutonde n’amanota 64, ikarusha amanota 10 Rayon Sports iyigwa mu ntege. Mu zirwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, Sunrise ni iya 14 ku rutonde n’amanota 29, Bugesera ni iya 15 n’amanota 28, na ho Étoile de l’Est ikaba iya nyuma n’amanota 28.

Etincelles FC na yo ntirizera kuguma mu Cyiciro cya mbere
Sunrise FC igomba kwirwanaho mu mikino isigaye

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW