ISKF International yungutse umwarimu Mpuzamahanga

Umunyarwanda usanzwe ari umwarimu mukuru wa Okapi Martial Arts Academy, yahawe impamyabushobozi yo ku rwego mpuzamahanga mu kwigisha Karate Shotokan.

Guhera ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Karate Shotokan ku Isi, ISKF International, yakoresheje amahugurwa y’iminsi itatu yari agamije kuzamura mu ntera abandi barimu.

Mu bitabiriye aya mahugurwa, harimo n’Abanyarwanda bagomba gushaka uko bakongera ubumenyi bwa bo.

Sensei Mbarushimana Eric usanzwe ari umwarimu mukuru wa Okapi Martial Arts Academy, yahawe impamyabumenyi yo ku rwego Mpuzamahanga mu kwigisha Karate Shotokan (Traditionel Japonese).

Mbarushimana kandi, yatsinze ikizami cya Dan ya Gatanu nyuma y’uko Sensei Nduwamungu Jean Marie Vianney, azamuwe kuri uru rwego mu mwaka washize.

Ibi birahita bisobanura ko u Rwanda rwungutse abarimu Mpuzamahanga babiri batoza Karate Shotokan.

Mbarushimana Eric wabonye iyi mpamyabumenyi, yayikuye mu mahugurwa ari kubera muri Afurika y’Epfo, yitabiriwe n’abarenga 200 baturutse ku Mugabane wa Afurika.

Abagera kuri 15, bakoze ibizamini bya Dan ya Gatanu, maze hatsinda batatu barimo Sensei Mbarushimana Eric.

Akimara gutsinda, Sensei Eric yasobanuye inzira byamufashe kugira ngo abashe kugera ku rwego yazamuweho.

- Advertisement -

Ati “Nk’ibisanzwe, ISKF kugira ngo ukore ibizamini byo kuba mwarimu (Instructor) ndetse no kuva kuri Dan ya Gatanu kuzamura, usabwa gukora ubushakashatsi kuri Karate ndetse ugatanga igitabo cyawe mbere kugira ngo gikosorwe. Harebwa koko niba uri ku rwego Mpuzamahanga rwo kujya kuri iyo ntera.”

Yakomeje agira ati “Twarabikoze, ni yo mpamvu mwabonye ko twakoze ibizamini turi bake kuko abandi, ubushakashatsi bwa bo ntabwo bwemewe.”

Yakomeje avuga ko yazamuwe, ari ibyishimo byinshi kuri we kandi ko kuba babaye abarimu babiri bo ku rwego rwa ISKF, bizafasha kuzamura urwego rw’abakinnyi b’Abanyarwanda ndetse by’umwihariko ari inyungu kuri buri mukinnyi ukina Karate Shotokan.

Mbarushimana yavuze ko afatanyije na bagenzi be, bazagerageza gutegura amahugurwa menshi kugira ngo byibura umwaka utaha hazabe hari abandi barimu bashobora kuba Mpuzamahanga.

ISKF International isanzwe itegura amahugurwa yo ku rwego rw’Isi, hagamijwe kongerera abarimu Mpuzamahanga ubumenyi.

Sensei Eric, yashimiye abarimo Sensei Jean Marie Viann bamufashije kugira ngo abashe kwesa uyu muhigo.

Amahugurwa azakurikira, azakorerwa mu gihugu cya Philadelphia, mu gihe amarushanwa yo azabera i Londres mu Bwongereza.

Sensei Mbarushimana Eric (ibumoso) yabaye umwarimu Mpuzamahanga wa ISKF International
Ubwo yari muri Afurika y’Epfo
Abakina umukino wa Karate Shotokan, baba bahagaze bwuma
Sensei Eric, yamaze kuzamurwa mu ntera
Abakina Karate Shotokan
Sensei Eric (iburyo), ubu ni umwarimu Mpuzamahanga
Imyiyerekano
Baba bahagaze bwuma

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW