Kiyovu Sports yagereye Sunrise mu kebo yayigereyemo

Ikipe ya Kiyovu Sports yari yabanje kwibutsa Sunrise FC ko izishyura ibyo yakoze mu 2023, yayitsinze ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa, wari wabanjirijwe n’ubutumwa bukomeye bwatanzwe na Kiyovu Sports.

Urucaca rubicishije ku mbuga Nkoranyambaga za rwo zirimo Instagram na X yahoze yitwa Twitter, rwibukije Sunrise FC ko tariki ya 21 Gicurasi 2023, yari itariki mbi ku bakunzi ba Kiyovu Sports bose.

Kuri iyi tariki, Kiyovu Sports yatsindiwe i Nyagatare na Sunrise FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Yafesi Mubiru, bituma ihita itakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona gutyo.

Bagize bati “Mwaramutse neza Sunrise FC. Ese muribuka tariki 21/05/2023? Muze tubahembere imirimo myiza mwakoze. Ni mukanya 15h kuri Kigali Pelé Stadium.”

Ubu butumwa, bwari mu byakomezaga uyu mukino. Ndetse iyi kipe yo ku Mumena, yari yawushyizemo imbaraga nyinshi kurusha indi yose yakinnye.

Ni umukino kandi, wabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri APR FC, Dr Adel Zrane witabye Imana ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata aguye iwe mu rugo.

Ku munota wa Karindwi gusa, Kiyovu Sports yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’Umunya-Uganda, Alfred Leku ku mupira yari ahawe na Richard Kilongozi Bazombwa.

Urucaca rwakinaga neza, ntirwatinze kongera kubona izamu kuko ku munota wa 37 rwari rubonye ikindi gitego cyatsinzwe na Richard Kilongozi Bazombwa wari uhawe umupira neza na Mosengo Tansele.

- Advertisement -

Sunrise FC yari yabuze ayo icira n’ayo imira, yongeye gutsindwa igitego ku munota wa 43 Alfred Leku yongeye gutsinda igitego cy’umutwe ku mupira uteretse wari utewe na Mosengo Tansele.

Ikipe ya Sunrise FC yarushijwe cyane, byayisabaga imbagara z’umurengera kugira ngo ibe yatsinda uyu mukino, cyane ko Urucaca rwari ruyifite inzigo.

Igice cya Mbere cyarangiye Kiyovu Sports iri imbere n’ibitego 3-0, ndetse hari ibimenyetso by’uko ibitego byabakwiyongera.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Urucaca rwahise rubona igitego ku munota wa 56 cyatsinzwe na Richard Kilongozi Bazombwa wari uhawe umupira mwiza na Mosengo Tansele.

Ikipe ya Sunrise FC yahise isa n’itakaje icyizere cyo gutsinda uyu mukino, ndetse iramanuka mu mikinire.

Urucaca rwashoboraga kubona igitego kindi ku munota wa 69 ku mupira mwiza Muhoza Fred yahaye Tansele ariko awucisha hejuru y’izamu.

Ikipe y’i Nyagatare yagerageje kwirwanaho ngo itinjizwa ibindi bitego, ariko ikanyuzamo igasatira biciye kuri Robert Mukogotya ariko ba myugariro b’Urucaca n’umunyezamu, bari beza uyu munsi.

Iminota 90 yarangiye Kiyovu Sports yegukanye intsinzi ku bitego 4-0, ab’i Nyagatare bagererwa mu kebo bayigereyemo umwaka ushize.

Kiyovu Sports yahise yuzuza amanota 37 ifata umwanya wa Gatandatu mu mikino 26 imaze gukina. Undi mukino wabaye, ni uwahuje Musanze FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-1.

Ikipe ya Sunrise FC yo yahise ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 26.

Ni rutahizamu wafashije cyane Urucaca uyu munsi
Leku yagoye cyane Sunrise FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW