Kwibuka: Aba-Sportifs bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abo mu gice cya Siporo bakomeje gutanga ubutumwa bukomeza abacitse ku icumu rya Jenoside n’Abanyarwanda muri rusange.

Bamwe mu bakomeje gutanga ubu butumwa, barimo abakinnyi, abayobozi b’amakipe atandukanye ndetse n’abatoza  bo mu mikino itandukanye.

Perezida wa Kiyovu Sports, Carlos watoje Amavubi, Sadate, Muhire Kevin, na Haruna bari mu Ba-Sportifs batanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guhera ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, mu Rwanda hatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abantu batandukanye ku Isi, yaba Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abandi bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure, gukomeza no gufata mu mugongo ababuze ababo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba-Sportifs kimwe n’abandi, na bo bakomeje gutanga ubutumwa mu buryo butandukanye, ahanini bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim, yatanze ubutumwa bugira buti “Imyaka 30 irashije twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntibikiri ibanga ko guheranwa n’agahinda twabitsinze; mu ntambara turwana iyo ntikirimo.”

Yakomeje agira ati “Intambara dukomeje kurwana ni iyo gusigasira ibyo abadukijije ya mipanga batugejejeho, turwana no kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kibere amahanga urugero rwo kwiteza imbere no kugira umutekano utajegajega kugira ngo amarorerwa yabaye mu gihugu cyacu atazongera kubaho ukundi. Twibuke twiyubaka.”

Nta bwo ari  Perezida wa Kiyovu Sports wenyine watanze ubutumwa , ahubwo hari n’abandi bakomeje kubutanga.

- Advertisement -

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon yo muri Libya, yatanze ubutumwa agira ati “Muri iki gihe u Rwanda n’Isi twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’abasiporutifu twese dukwiriye gushyira hamwe twibutsa abakunzi bacu n’Abanyarwanda muri rusange kwamaganira kure abapfobya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yasoje agira ati “Tugire uruhare mu kwiyubakira u Rwanda ruzira urwango. Twibuke twiyubaka.”

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin na we yageneye ubutumwa Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko agira ati “Ndihanganisha buri Munyarwanda wese wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nshishikariza urubyiruko twese ko twaharanira ko bitazongera ukundi. Ndashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Irambona Eric wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu makipe nka Rayon Sports na Kiyovu Sports na we ati “Dukwiye kwigisha abana amateka, amateka y’ukuri, bakamenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikibi kiruta ibindi. Ingaruka za Jenoside ziragaragara. Ni igihe rero cyo kwirinda ko itazongera kubaho ukundi.”

Yasoje asaba Abanyarwanda kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko muri ibi bihe  ari bwo baba bakeneye abababa hafi kurusha ikindi gihe. Ati “Tube hafi abarokotse Jenoside kuko ibi ni ibihe bitoroshye kuri bo. Bafite agahinda kandi barababaye, twirinde buri wese wagerageza kubakomeretsa, ikindi dutange amakuru ku gihe mu gihe tubonye abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio na we ari mu bageneye Abanyarwanda ubutumwa. Ati “Imbaraga n’umurava tubikura kuri bo! Ababyeyi n’abavandimwe bacu banze guheranwa n’agahinda n’umubabaro batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo tubeho neza. Twe nk’urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu. Igihe kirageze ngo natwe dukorere igihugu cyacu kiza kizira ikibi. Twibuke twiyubaka.”

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ na we yatanze ubutumwa bugira buti “Twembe nk’abasiporutifu ni igihe cyiza cyo kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, tukababa hafi, tukabahumuriza kuko baba bari mu bihe bitoroshye.”

Yakomeje agira ati “Inama nagira urubyiruko ni uko twakoresha imbuga nkoranyambaga zacu neza, twirinda abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umunyamakuru wa Siporo kuri Fine FM, Muramira Regis, na we yatanze ubutumwa agira ati “Nimucyo twiyemeze guhora twibuka. Ni umwenda tubereyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi , umwenda tubereyemo abarokotse, ni n’umwenda tubereyemo ibiragano bizaza. Twibuke twiyubaka.”

Umunye-Ghana ukinira Mukura VS, Samuel Pimpong, yatanze ubutumwa bugira buti “U Rwanda rwateye imbere. Ubwo twakuraga, tukiri abana bato muri Ghana, twumvaga ibyabaye mu gihugu [u Rwanda] hambere. Igihe nazaga gukina hano [mu Rwanda] niboneye impinduka. Ubumwe n’imiyoborere myiza byatumye igihugu gitera imbere, none ubu kiri mu bihugu byiza muri Afurika.”

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports na we ni umwe mu bahaye Abanyarwanda ubutumwa muri ibi bihe. Ati “Komeza utwaze nibwo butwari. Kurokorwa n’Inkotanyi bitubere imbaraga n’umusemburo wo kusa ikivi cy’abacu basize. Ibiganza byiza turimo uyu munsi by’imiyoborere myiza bidutere imbaraga zo guharanira iterambere. Uko ni ko kwihorera nyako. Mugire amahoro!  Twibuke twiyubaka.”

Sadate kandi by’umwirahirko yageneye ubutumwa urubyiruko agira ati “Nshuti zanjye rubyiruko, barumuna bacu, bashiki bacu, bana bacu, tibifuriza guhora mubumbatiye ubumwe bwacu yo soko y’amahoro n’iterambere rirambye. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagejeje u Rwanda habi hatagira ahandi hasa na ho. Uyu munsi muharanire ko itazongera, mwubake u Rwanda ruzira amakimbirane, inzangano n’amacakubiri.”

“Social Media [imbuga nkoranyambaga] yabaye imbata y’inkoramaraso zishaka kubayobya zicurika amateka yacu. Inshingano ya mbere ni uko mugomba kuzamagana kandi mukazima u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer watoje Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ari mu batanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda agira ati “Ndifuriza Abanyarwanda bose gukomera. Mu gihe namaze mu Rwanda, nabonye ineza y’abantu n’urugero rwiza rw’uburyo bwo kwitwara mu bihe bikomeye nk’ibi. Njye n’umuryango wange twakunze u Rwanda.”

Si abafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru gusa batanze ubutumwa kuko n’abo mu yindi mikino batatanzwe.

Umukinnyi wa REG Volleyball Club, Niyogisubizo Samuel ‘Tyson’ na we yatanze ubutumwa agira ati “Ubutumwa nagenera Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugukomeza kubaho dukomeye kandi dukomeze kurwanirira kusa ikivi cy’abacu bishwe bazira uko bavutse. Dukomeze twibuke kandi twiyubaka.”

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Handball na Police HC, Mbesutunguwe Samuel na we yatanze ubutumwa muri ibi bihe byo kwibuka. Ati “Tugomba kwibuka twiyubaka, duharanira ko bitazongera kubaho ukundi.  Rwanda mugongo mugari uduhetse reka abawe tukwihoreze, tukwizeza ko bitazongera kubaho ukundi.”

Umuhire Yves ukinana na Samuel muri Police HC na we ubutumwa yatanze buragira buti “Muri iki gihe u Rwanda n’Isi yose twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’abasiporutifu twese tugire tuti ‘Twamaganire kure abakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.’ Rwanda Rwatubyaye, Rwanda tugendana, humura ntibizongera na rimwe.”

Umukinnyi  w’Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Volleyball na APR WVC, Uwiringiyimana Albertine ‘Alba’ we yagize ati “Nifatanyije n’Abanyarwanda bose muri ibi bihe bikomeye byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Dushyire hamwe, duharanire ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, turwanye imvugo zibiba urwango, amacakubiri n’Ingengabitekerezo ya Jenoside. Twibuke twiyubaka!”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka 30 ishize, ni imwe muri jenoside z’ikinyejana cya 20 zakoranywe ubugome bukabije, kandi bigirwamo uruhare n’inzego hafi ya zose mu gihugu.

Mu rugendo rwo kwiyubaka no komora ibikomere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, siporo yabaye umuyoboro ukomeye wo guteza imbere ubusabane n’amahoro kandi yagiye yifashishwa cyane mu gutanga ubutumwa bw’ihumure, ubumwe n’ubwiyunge.

Aba-Sportifs bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW