Mako Sharks yegukanye irushanwa ryo Kwibuka (AMAFOTO)

Mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ikipe ya Mako Sharks Swimming Club ikina umukino wo Koga, ni yo yegukanye irushanwa ryari rigamije Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF). Ryabaye ku Cyumweru tariki ya 14 Mata.

Bamwe mu bayobozi barimo Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, Ngarambe Rwego Ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, bari baje muri uyu muhango.

Mbere yo gutangiza irushanwa, abayobozi ba RSF, abakinnyi, ababyeyi, abatoza n’abandi bose bari baryitabiriye, babanje kujya gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 105 bishwe muri Jenoside.

Umuhango wo gusura Urwibutso rwa Nyanza, wasojwe hashyirwa indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Mata 1994.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi bari mu byiciro by’imyaka 12,14-14 na 15-17 ndetse n’abafite 18 kuzamura. Hari mu bakobwa n’abahungu. N’abatarabigize umwuga kandi bitabiriye.

Zimwe mu nyogo barushanyijwemo, harimo Breaststroke, Freestyle ndetse na Relay, cyane ko ari zo nyogo amakipe akina shampiyona asanzwe arushanwamo.

Intera ndende abakinnyi bakoze, yari metero 100 mu gihe ingufi yari metero 50.

Ikipe ya Mako Sharks Swimming isanzwe ikomeye mu mukino wo Koga mu Rwanda, ni yo yegukanye iri rushanwa, ikurikirwa na Cercle Sportif de Karongi, mu gihe ikipe ya Les Dauphin Swimming Club yabaye iya Gatatu.

- Advertisement -

Iri rushanwa (Genocide Memorial Swimming Championship 2024) ryabereye muri Pisine ya La Palisse i Nyamata, ryari ryitabiriwe n’amakipe 11 agizwe n’abakinnyi 100.

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birakomeje kugeza tariki ya 19 Kamena.

Abatutsi barenga miliyoni imwe, ni bo imibare igaragaza ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu minsi 100.

Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, yari ahari
Mako Sharks Swimming Club ni yo yahize izindi
Ikipe zabaye iza Mbere zafatanye agafoto 
N’abakiri bato muri uyu mukino, bitabiriye irushanwa (Les Dauphins SC)
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Rugabira Girimbazi Pamela
Ni ikipe yongeye kwerekana ko ikomeye
Ryari irushanwa riryoheye ijisho
Abayobozi batandukanye mu nzego za Siporo, bari bahari
Ni irushanwa ryitabiriwe n’abatandukanye
Ababyeyi b’abakinnyi, bari baje kubashyigikira
Banashyize indabo ku mva zishyiguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 105 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Umuhango wasojwe no gushyira indabo ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Habanje gukorwa urugendo rwerekeza ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Ni urugendo rwarimo abakinnyi, abayobozi, ababyeyi n’abandi
Abakinnyi berekanye ko Umukino wo Koga mu Rwanda uri gutera imbere

 

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW