Minisports yashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha ku Banyarwanda bakina hanze y’Igihugu

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, yashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha ku Banyarwanda baba hanze y’igihugu bafite impano mu mikino itandukanye,  bifuza gukinira u Rwanda.

Ibi babitangaje binyuze mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi Minisiteri, ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024.

Ubutumwa banditse buragira buti “Siporo y’u Rwanda irahamagarira abakinnyi b’Abanyarwanda baba hanze, bafite impano mu mikino itandukanye kandi bifuza gukinira Urwababyaye, kwiyandikisha binyuze mu kuzuza iyi fomu.”

Munsi y’ubu butumwa bashyizeho umuyoboro [link] ugeza kuri iyo fomu ababyifuza basabwa kuzuza.

Mu bisabwa kuri iyo fomu harimo umwirondoro w’umukinnyi (amazina ye, ay’ababyeyi be, aderesi  n’ubwenegihugu afite),  umukino akina, ikipe akinira n’aho ibarizwa, imiyoboro (link) ya konti ze ku mbuga nkoranyambaga akoresha ndetse agasubiza niba nta yindi kipe y’igihugu yigeze akinira.

Iyi gahunda ireba ibyiciro byose, kuva ku bato kugera ku bakuru.

Ni gahunda ishyizweho nyuma y’aho abakunzi ba siporo benshi bagiye batanga ibyifuzo byabo, bagaragaza ko bikwiye ko hashakwa uburyo Abanyarwanda baba hanze bafite impano mu mikino, bajya baza gutanga umutahe wabo mu makipe y’igihugu nk’uko ahandi bigenda. Ibi ariko ahanini na none babikomora ku kuba mu Rwanda nta buryo buhamye buhari bwo kuzamura impano mu mikino, bihereye mu byiciro byo hasi, ibituma amakipe y’igihugu adakunze kwitwara neza mu marushanwa aserukamo.

Itangazo rya Minisports rikangurira Abanyarwanda bakina hanze y’Igihugu, kwiyandikisha bagaragaza ko bifuza gukinira amakipe y’Igihugu

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW