Mukansanga Salima ntagisifuriye Marines na Bugesera

Umusifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salima Rhadia, yavuye ku mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona uzahuza Marines FC na Bugesera FC.

Uyu mukino uzabera kuri Stade Umuganda, ku wa Gatanu tariki ya 5 Mata Saa Cyenda z’amanywa.

Ni umukino ufite igisobanuro kinini, kuko aya makipe yombi aregeranye mu manota kuko Marines iri ku mwanya wa 12 n’amanota 28, mu gihe Bugesera iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24.

Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryari ryahisemo Umusifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salima Rhadia nk’uzakiranura aya makipe ariko yawuvuyeho si we uzawusifura.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Mukansanga yabwiye Komisiyo y’abasifuzi muri Ferwafa, ko afite impamvu zitazamwemerera gusifura uyu mukino.

Mu mpamvu uyu musifuzi yatanze, yavuze ko tariki ya 6 Mata afite urugendo rwo kujya hanze y’Igihugu, bityo ko gusifura umukino wa tariki ya 5 Mata byamugora kwitegura neza.

Bisobanuye ko hagomba gushakwa umusimbura we. Abungiriza kuri uyu mukino, ni Mugabo Eric nawe usanzwe ari Mpuzamahanga, uzaba ari umwungiriza wa mbere, Mukirisitu Ange Robert azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Mulindangabo Moïse azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umusifuzi uzasimbuzwa Salima, cyane ko abenshi basifura hagati bahawe imikino kuri uyu munsi wa 26 wa shampiyona.

Mukansanga Salima Rhadia ntagisifuye umukino uzahuza Marines FC na Bugesera FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -