Muvara na Mariam batangaje amatariki y’ubukwe bwa bo

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya Volleyball ma REG Volleyball Club, Muvara Ronard uzwi nka Rashford n’umukunzi we, Umuhoza Mariam, bashyize hanze amatariki bazakoreraho ubukwe.

Tariki ya 14 Mutarama uyu mwaka, ni bwo uyu mukinnyi wa REG VC yasabye Umuhoza Mariam ko yazamubera umugore w’isezerano.

Undi nawe ntiyigeze azuyaza, yahise yemerera Rashford ko yiteguye kuzamubera umugore w’ibihe bye byose.

Nyuma y’uko kwemeranya kuzabana nk’umugore n’umugabo, aba bombi bahise batangaza amatariki y’ubukwe bwa bo.

Ubukwe bwa Muvara na Mariam, buzaba tariki ya 30 Kamena 2024 nk’uko bigaragara mu butumire bashyize hanze.

Gusaba no gukwa bizabera Heaven Garden ku Irebero, gusezerana imbere y’Imana bizabere muri EAR Remera mu gihe abatumiwe bazakirirwa muri Heaven Garden n’ubundi.

Muvara Ronard usanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, yari amaze igihe gisaga imyaka irindwi ari mu rukundo na Umuhoza Mariam, kuko batangiye gukundana ubwo bose bigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Rusumo High School.

Uyu mukinnyi uzwiho kurekura imipira ikomeye cyane, yatangiye gukina umukino wa Volleyball nk’ibizamutunga kuva mu 2013, ubwo yakiniraga ikigo cya Rusumo High School, ahava mu 2017, yerekeza muri APR VC, ayikinira umwaka umwe 2018/19, ahava ajya muri Gisagara mu 2020, ayivamo 2023.

Aherutse gusinyira REG VC, aho azaba ari umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona y’u Rwanda.

- Advertisement -
Rashford ubwo yari kumwe na Mariam mu minsi ishize
Baba barebana akana ko mu jisho
Muri Mutarama uyu mwaka, Mariam yemereye Muvara kuzamubera umugore

 

Ubutumire bw’ubukwe bw’aba bombi
Bakundanye kuva biga muri Rusomo High School

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW