Mwamikazi Djazila na Manizabayo begukanye Race to Remember

Umukinnyi wa Benediction, Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo na Umwimikazi Djazila, ni bo begukanye isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Race To Remember.

Ku Cyumweru tariki ya 28 Mata, habaye Isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare, Ferwacy, ifatanyije na Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda.

Ni isiganwa ryari ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abagize Komite Nyobozi ya Ferwacy, Visi Perezidante wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama n’abandi.

Abagore, abangavu n’abatarabigize umwuga bahagurukiye kuri Canal Olympia (Rebero), bakatira mu Mujyi wa Nyamata, basoreza kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 71,8.

Ingimbi, abasore (U23) n’abagabo na bo bahagurukiye kuri Canal Olympia bakatira i Nemba, basoreza kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 113.

Mu Cyiciro cy’Abagabo, Imanizabayo Eric uzwi nka Karadiyo, ni we wabaye uwa mbere.

Karadiyo wasize Byukusenge Patrick wa Java-InovoTec n’Umunya-Eritrea Amani Awet wa CMC World Cycling Centre, yakoresheje amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 57.

Mu Cyiciro cy’Abagore bakoze intera y’ibilometero 71,8 hatsinze Mwamikazi Djazila wa Ndabaga Women Cycling Team wakoresheje isaha imwe, iminota 47 n’amasegonda 23. Uwa kabiri yabaye Mukashema Josiane wa Benediction naho Ntakirutimana Marthe (wa Ndabaga Women Cycling Team) aba uwa gatatu.

Mu Cyiciro cy’Abangavu, Iragena Charlotte, ni we wahize bagenzi be akurikirwa na Uwiringiyimana Liliane na Mutoni Sandrine.

- Advertisement -

Mu ngimbi, Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Stars, ni we wabaye uwa mbere akurikirwa na Ntirenganya Moïse na Juliana Ndrramanampy.

Mu Cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 23, Aweti Amani yabaye uwa mbere akurikirwa na Tuyizere Étienne na Ngendahayo Jéremie.

Mu batarabigize umwuga (Amateurs), Ndirishe Jeannot yahize bagenzi be, akurikirwa na Kayinamura Patrick na Twagirimana Léandre.

Hahembwe kandi abakinnyi babiri bakinnye bafite Ubumuga bw’Ingingo, mu kugaragaza ko na bo bashoboye.

Kugeza ubu, habarwa abanyamuryango barindwi b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida wa ryo, ko ari bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo hasozwaga iri siganwa ryitabiriwe n’abasaga 150, abaryitabiriye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bunamira inzirakarengane zihashyinguwe.

“Race to Remember” yatangiye gukinwa kuva mu 2016, ariko mu 2020 na 2021 ntiryabaye kubera icyorezo cya COVID-19.

Ubwo Isiganwa ryari rigiye gutangira
Ubwo berekezaga i Ntemba
Haba harimo gucungana
Karadiyo ubwo yari amaze gutsinda bagenzi be
Ubwo abakinnyi bari begeze i Nyanza berekeza i Ntemba
Twagirayezu Didier ubwo yari ageze ku murongo ari uwa mbere
Didier yahise yishimira intsinzi muri ubu buryo
Ryari isiganwa ryitabiriwe n’ababigize umwuga
Ubwo yishimiraga intsinzi
Abatarengeje imyaka 23
Abakinnyi babiri bafite Ubumuga bw’Ingingo, bahembwe
Ingimbi
Abakuru
Abatarabigize umwuga
Ubwo hahembwaga icyiciro cy’Abakobwa
Abakobwa bakuru
Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Ubwo hafatwaga umunota wo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
N’abakinnyi bari baje ku Rwibutso rwa Nyanza
Hanashyizwe indabo ahashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW