Perezida wa Rayon yavuze ahazaza h’abatoza b’ikipe y’Abagore

Umuyobozi wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, avuga ko yashimye akazi kakozwe n’abatoza ba Rayon Sports Women Football Club ndetse bakifuza kugumana na bo.

Ikipe ya Rayon Sports WFC, ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere. Nyamara wari umwaka wa Mbere w’iyi kipe mu Cyiciro cya mbere.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko yishimiye akazi kakozwe n’itsinda ry’abatoza bayobowe na Rwaka Claude ndetse ko biteguye kubongerera amasezerano mu gihe bo babyifuza.

Yagize ati “Akenshi ntawe uhindura ikipe itsinda. Icyangombwa ni uko twishimira akazi yakoze (Staff), twifuza kugumana na yo, cyeretse uwagira izindi gahunda z’Ubuzima. Twakamwifuje (Rwaka) kuko kugeza ubu bakoze akazi ka bo neza.”

Itsinda ry’abatoza bose b’iyi kipe, bari mu mpera y’amasezerano ya bo, cyane ko azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi kipe izongerwamo imbaraga kugira ngo izajye mu mikino Mpuzamahanga ya CECEFA, itagiye mu butembere ahubwo izagende nk’igiye kwitwara neza.

Ikipe ya Rayon Sports WFC, ni umwaka wa yo wa Kabiri iri mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, nyuma yo kuzamuka mu ivuye mu Cyiciro cya Kabiri.

Abatoza bashimiwe umusaruro bahaye ikipe
Rayon Sports WFC ibitse igikombe cya shampiyona ya 2024
Djamila Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, yashimiwe akazi yakoze
Rwaka ashobora kugumana ikipe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW