Rayon Sports igiye kongera gusura Urwibutso rwa Nyanza

Rayon Sports yatumiye abakunzi n’Abanyarwanda muri rusange muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 izabera ku Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro tariki 9 Mata 2024.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Werurwe 2024, mu Rwanda hatangiye icyumweru n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30  Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Binyuze mu butumwa bugufi (SMS) umuryango wa Rayon Sports woherereje abakunzi bayo biyandikishije kuri telefoni, watumiriye abakunzi bawo kuzaza kwifatanya na wo muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi gahunda iteganyijwe ku wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2024. Guhera saa Munani z’amanywa hazaba urugendo rwo kwibuka ruzatangirira kuri New Life Bible Church bazamuka berekeza i Nyanza ku Rwibutso.

Nyuma yo kugera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, abagize Rayon Sports bazasobanurirwa byinshi kuri uru rwibutso rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 105, barimo abasaga 3000 biciwe ku musozi wa Kicukiro ndetse banunamire izi nzirakarengane kandi bashyire indabo kumva zirimo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizasoza saa Cyenda n’iminota 30.

Si ubwa mbere bazaba basuye uru rwibutso kuko no mu mwaka ushize, ubwo u Rwanda n’inshuti zarwo bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rayon Sports yari yasuye Urwibutso rwa Nyanza.  Mu mwaka wari wawubanjirije, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rayon Sports bwo yari yasuye Urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.

Rayon Sports igiye kongera gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro 
Ni igikorwa bakoze no mu mwaka ushize

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW