Rwatubyaye na Mangwende bahiriwe n’impera z’Icyumweru gishize

Amakipe ya Rwatubyaye na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende, akomeje kwitwara neza mu rugendo ruganisha ku kwegukana ibikombe, mu gihe Lague na Yannick bakigorwa n’icyiciro gishya ikipe yabo yagiyemo.

Muri iyi nkuru twabakusanyirije uko  bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bashakira umugati hanze y’igihugu bitwaye, mu mpera z’icyumweru dusoje.

Reka duhere kuri Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad. Yagiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 37 ubwo ikipe ye ya Kryvbas yanganyaga na Rukh Lviv igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine. Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024.

Magingo aya, Kryvbas ni iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 48.

Ku wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, Hakim Sahabo yakinnye iminota yose  mu mukino ikipe ye ya Standard de Liège yanganyijemo na St. Truiden ibitego 3-3. Kuri ubu, Standard de Liège ni iya gatanu n’amanota 19 ku rutonde rw’amakipe atandatu ari gukina imikino y’itsinda rya ‘Conference league’ muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Bubiligi.

Royale Union SG y’Umunyezamu Maxime Wennsens ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024 yatsinzwe na Anderlecht ibitego 2-1. Kuboneka mu bakinnyi 18 bifashishwa mu mukino bikomeje kuba ihurizo ku muzamu w’Amavubi Maxime.

Royale Union SG ni iya kabiri n’amanota 35 ku rutonde  rw’itsinda ry’amakipe atandatu ahatanira Igikombe [Championship group] muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bubiligi n’amanota.

Tukiri mu Bubiligi, Ikipe RAAL La Louvière ya myugariro w’Umunyarwanda Samuel Gueulette yatsinze Charleroi B ibitego 4-1, gusa Gueulette ntiyakinnye uyu mukino.

RAAL ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu Bubiligi (National Division 1) n’amanota 77.

- Advertisement -

Muri Suède, Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri (Superettan), yarakomeje ku munsi wayo wa gatatu. Sandvikens IF y’Abanyarwanda Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi ntibyayigendekeye neza, kuko yatsinzwe na Trelleborg igitego 1-0. Muri uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, yaba Laague cyangwa Yannick, nta n’umwe wigeze agaragara mu bakinnyi 18 bifashishijwe ku mukino.

Kuru ubu, Sandvikens ni iya 13 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 3.

Gefle IF ya Rafael York na yo ikina muri Superettan, yo irakina na Degerfors kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, saa Moya z’ijoro.

Shkupi FC ya myugariro Rwatubyaye Abdul,  ikomeje kwitwara neza mu rugendo rwo guhatanira Igikombe cya Shampiyona. Ku wa Gatandatu ubwo yatsindaga Makedonija CP ibitego 3-1, Rwatubyaye Abdul yari mu Kibuga iminota yose y’umukino.

Shkupi ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macédoine n’amanota 51.

Muri Norvège, FK Jerv ya Mutsinzi Ange Jimmy irakina kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, saa Kumi z’umugoroba. Baraba bakina umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu itsinda rya kabiri.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nshuti Innocent yakinnye iminota 89, mu mukino One Knoxville akinira yatsinzwemo na Union Omaha igitego 1-0 ku wa Gatandatu.

One Knoxville ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya gatatu (USL League One) n’amanota icyenda, mu mikino ine shampiyona imaze gukinwa.

Umunyarwanda Dylan Maes ukina mu Cyiciro cya Mbere muri Latvia, yakinnye iminota yose y’umukino ubwo ikipe ye ya Jelgava yanganyaga  na Auda 0-0, mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona. Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024.

Magingo aya, Jelgava ni iya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota abiri yonyine.

Muri Afurika y’Epfo, umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnye umukino wose ku Cyumweru tariki ya 14 Mata 2024, ubwo ikipe ye ya TS Galaxy yatsindwaga na Chipa United  ibitego 2-0, ihita isezererwa muri 1/4 cya ‘Nedbank Cup’.

Muri Maroc, ikipe ya FAR Rabat ya myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ikomeje kwitwara neza mu rugendo rwo kureba uko yakwisubiza Igikombe cya Shampiyona. Ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, FAR Rabat yatsinze umukino ukomeye yari ihanganyemo na Wydad, iyitsinda igitego 1-0. Mangwende yabanje mu kibuga, asimburwa ku munota wa 70 w’umukino.

FAR Rabat iracyayoboye shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Maroc, (Botola Pro) n’amanota 61.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya, na ho barakinaga mu mpera z’icyumweru. Ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, Gor Mahia yatsinze Nzoia Sugar ibitego 3-1, umukino Sibomana Patrick yicaye ku ntebe y’abasimbura iminota 90; Emery Bayisenge we ntiyari no mu basimbura.

AFC Leopards ya Gitego Arthur, na yo yitwaye neza mu mukino yakinnye ku Cyumweru, itsinda Posta Rangers igitego 1-0. Gitego yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 80.

Gor Mahia ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona ya Kenya n’amanota 54, nyuma y’umunsi wa 26 wa shampiyona. AFC Leopards yo ni iya munani n’amanota 39.

Rwatubyaye akomeje kugira ibihe byiza
Fiacre ntibyagenze neza
Nshuti Innocent yari muri 11 babanjemo
Djihadi n’ikipe ye babonye inota rimwe
Imanishimwe Emmanuel akomeje guhirwa muri shampiyona yo muri Maroc

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW