Thierry Hitimana yahawe gutoza ikipe ya Gisirikare

Umutoza, Thierry Hitimana watoje amakipe arimo Simba SC, yahawe akazi ko gutoza ikipe ya Gisirikare y’Abacunga Umutekano w’Umukuru w’Igihugu n’abandi Bayobozi Bakuru mu Gihugu (Republican Guard).

Iyi kipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard), yamaze guha akazi Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru wa yo.

Hitimana usanzwe anatoza muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda, yasimbuye Ikomba Bilaga uzwi nka Enzo, wanahesheje iyi kipe ibikombe bibiri biheruka.

RG ni yo ibitse igikombe cy’umwaka ushize, nyuma yo gutsinda iy’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operation Forces, ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Mutarama 2023.

Amarushanwa ahuza Ibigo bya Gisirikare mu Rwanda, azatangira muri uku kwezi kwa Mata.

Uyu mutoza yaciye mu makipe arimo Rayon Sports, Bugesera FC, AS Kigali, Simba SC, Namungo FC n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23.

Thierry Hitimana yatoje Simba SC yo muri Tanzania
RG ifite abakinnyi bashobora gukina mu Cyiciro cya Mbere muri shampiyona y’u Rwanda
RG ni ikipe ikomeye
Ikomba ntakiri umutoza wa RG
Enzo ubwo yegukanaga igikombe umwaka ushize

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW