Ukuri ku burwayi bw’abakinnyi ba AS Kigali

Nyuma yo kujya mu Karere ka Nyagatare igiye gukina na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali yarwaje abakinnyi mu buryo bwatunguranye.

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, ni bwo ikipe ya AS Kigali yerekeje mu Karere ka Nyagatare aho yagombaga gukina na Sunrise FC umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru.

Uyu mukino wagombaga gukinwa ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Nyagatare izwi nka Gologota.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ikigera i Nyagatare, abakinnyi babiri bahise barwara. Abo bakinnyi ni umunyezamu, Cuzuzo Gaël, Kayiranga Léon na Hakizimana Abdulkarim bombi bakina mu bwugarizi.

N’ubwo harwaye batanu, hari havuzwe bane barimo Erisa Ssekisambu na Nyarugabo Moïse bombi bakina mu busatirizi.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko n’ubwo Léon yajyanye n’ikipe ariko yagiye afite intege nke. Ubwo ikipe yari igeze i Nyagatare, abaganga b’ikipe bahise bamujyana kumufatira ibizami, basanga afite Malaria ndetse ahita akurwa mu bakinnyi bagombaga gukoreshwa kuri uriya mukino.

Kuri Abdulkarim, bamujyanye ababara mu nda cyane, ibizami bigaragaza ko afite ikibazo mu nda gishobora kuzatuma anabagwa.

Amakuru ava mu muryango w’uyu myugariro, avuga ko mu gasabo k’indurwe ke harimo utubuye dutuma mu nda hamurya cyane. Uyu hafashwe icyemezo cy’uko azabagwa kugira ngo utwo tubuye dukurwemo.

Kuri Cuzuzo Gaël, nawe yahagurutse i Kigali atameze neza 100% ariko bageze i Nyagatare nawe ababara mu nda, bamujyana kwa muganga ngo afatirwe ibizami, ahabwa imiti imworohereza agaruka mu bandi.

- Advertisement -

Nyarugabo na Ssekisambu nta kibazo bigeze bagira, cyane ko aba bombi banakinnye umukino ikipe ya bo yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-0.

Léon ntiyakinnye umukino w’i Nyagatare
AS Kigali yavanye amanota yuzuye i Nyagatare
Ssekisambu yatsindiye ikipe ye i Nyagatare
Abdulkarim ashobora kubagwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW