Umukinnyi wa Fatima yavuye mu kibuga yambitswe mapingu

Mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro 2023-24, wahuje Gatsibo Women Football Club na Fatima Women Football Club, kapiteni wa Fatima, Uwiragiye Chantal yasohowe yambitswe amapingu kubera imvururu.

Uyu mukino wajemo imvururu nyinshi, ahanini zatewe no kutishimira ibyemezo by’umusifuzi ku kipe ya Fatima WFC y’i Musanze, wabaye ku wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024.

Nyuma y’uko izi mvururu zikomeje kuba nyinshi, Polisi yinjije mu kibuga n’imbunda ndetse n’amapingu, yambika amapingu kapiteni wa Fatima WFC, ariko nyuma y’igihe gito agaruka mu kibuga akomeza gufasha ikipe ye.

Izi mvururu zatangiye ku munota wa 70, ubwo umunyezamu, Usanase Djamila wa Fatima WFC, yerekwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo kubera gufata umupira yarenze urubuga rwe ariko ikipe ye ikavuga ko kubera imiterere y’ikibuga umusifuzi atari akwiye kubimuhanira.

Ikindi cyatumye abakinnyi ba Fatima bashyuha mu mutwe, ni uko bari bamaze gutsindwa ibitego 2-0, bivuze ko haburaga kimwe ngo bishyurwe 3-0 bari batsinze mu mukino ubanza.

Abakinnyi ba Fatima WFC bahise buzura ku musifuzi, bashaka kumukubita, ariko abashinzwe Umutekano babyinjiramo ubwo, ariko bitewe n’umujinya wa Uwiragiye Chantal, asunika umupolisi, aba yambitswe ipingu uko ndetse asohorwa mu kibuga.

Nyuma y’iminota nka igera kuri 15, imvururu zimaze guhoshwa, umukino warakomeje, na Chantal yamburwa amapingu asubira mu kibuga akomeza gukina.

Ni umukino warangiye Fatima WFC itsinzwe ibitego 2-0, biyihesha itike yo kujya muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro kuko umukino ubanza yari yatsinze ibitego 3-0.

Indi mikino yabaye.

- Advertisement -

Rayon Sports WFC 2-1 (agg: 3-1)

Inyemera WFC 1-0 Indahangarwa WFC (Agg: 1-1, pen 5-4)

Nasho WFC 0-2 AS Kigali WFC (Agg: 0-12)

Uwiragiye Chantal yasohowe ku kibuga yambitswe amapingu
Agisunika umupolisi, yahise yambikwa amapingu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW