Usengimana Danny yabonye ikipe nshya muri Canada

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Usengimana Danny yasinyiye ikipe ya AS Laval ikina mu Cyiciro cya Mbere muri shampiyona y’Intara ya Québec yo mu gihugu cya Canada.

Nyuma yo kuva mu Rwanda asanze umugore we mu gihugu cya Canada, rutahizamu, Usengimana Danny yabonye akazi gashya.

Uyu rutahizamu yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu kipe ya AS Laval yo mu Cyiciro cya Mbere muri shampiyona yo mu Ntara ya Québec yo mu gihugu cya Canada.

Amakipe 11 y’abagabo na 12 y’Abagore, ni yo akina iyi shampiyona yo mu Ntara ya Québec. Ikipe ya CS Saint-Laurent ni yo ibitse igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize mu bagabo. PEF Québec ni yo ibitse icy’umwaka ushize mu bagore.

Uyu mukinnyi yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, arimo Isonga FC yazamukiyemo, APR FC na Police FC.

Hanze y’u Rwanda, Usengimana yakiniye ikipe zirimo Singida yo muri Tanzania. Aherutse kuvuga ko umupira w’u Rwanda ubamo ibicantege byinshi yahuye na byo.

Ni umukinnyi mushya wa AS Laval yo muri Québec muri Canada
Ikipe aherukamo mu Rwanda ni Police FC
Danny ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu, Amavubi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW