Wheelchair-Basketball: Eagles na Gasabo zegukanye igikombe cya shampiyona

Ubwo hasozwaga umwaka w’Imikino mu mukino 2024 wa Basketball ikinwa n’Abafite Ubumuga, ikipe ya Gasabo mu cyiciro cy’Abagore n’iya Eagles mu cyiciro cy’Abagabo, ni zo zegukanye igikombe.

Imikino ya nyuma mu byiciro byombi, yabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Mata kuri bibuga biherereye muri Stecol ku Kimironko.

Ikipe ya Gasabo mu cyiciro cy’Abagore, yatsinze Kicukiro amanota 10-8, ihita yegukana igikombe muri iki cyiciro, mu gihe mu bagabo, Eagles yatsinze Kicukiro amanota 28-21, ihita yegukana.

Mu cyiciro cy’Abagabo, habaye umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu, waje kwegukanwa na Musanze yatsinze Indangamirwa amanota 30-26.

Mu mwaka w’imikino ushize, ikipe ya Kicukiro yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu Bagabo, Gasabo icyegukana mu Bagore.

Ikipe ya Eagles ni yo yegukanye igikombe mu Bagabo
Ubwo bishimiraga igikombe
Imikino ya nyuma yabereye muri Stecol
Umukino wa nyuma warimo guhangana
Umukino wa Eagles na Kicukiro uba urimo guhangana
Ibyishimo byatashye muri Gasabo
Umukino wa nyuma mu Bagore, wari ukomeye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW