Abarimo Muhadjiri basezerewe mu mwiherero w’Amavubi

Umutoza Torsten Spittler w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yasezereye abandi bakinnyi babiri mu mwiherero utegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Gicurasi 2024, ni bwo byemejwe ko Hakizimana Muhadjiri usoje amasezerano muri Police FC na Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports basezerewe mu mwiherero.

Aba basezerewe nyuma y’aho mu ntangiriro z’iki cyumweru na bwo hari hasezerewe Iradukunda Siméon, Nsengiyumva Samuel ba Gorilla FC, n’umunyezamu Niyongira Patient wa Bugesera FC.

https://umuseke.rw/2024/05/batatu-basezerewe-mu-mwiherero-wamavubi/

Isezererwa ry’aba bakinnyi rifite aho rihuriye no kuba abakinnyi bakina hanze y’Igihugu bagenda bagera mu Rwanda umunsi ku munsi. Mu bakina hanze bamaze kugera mu mwiherero barimo Rubanguka Steve, Ntwali Fiacre, Hakim Sahabo, Rwatubyaye Abdul na Gitego Arthur.

Kapiteni Bizimana Djihad ndetse na Dylan Maes  na bo bitezwe mu myitozo yo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nyuma yo kugera mu Rwanda.

Amavubi akomeje umwiherero uri kubera i Nyamata mu Bugesera, aho akorera imyitozo ku kibuga cy’ubwatsi cy’ishuri rya  Ntare.

Imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Kamena, aho u Rwanda ruzabanza gusura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo  gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena.

Kugeza ubu, u Rwanda ruyoboye itsinda rya gatatu n’amanota ane rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite atatu, Lesotho na Zimbabwe zinganya abiri na Bénin ya nyuma ifite inota rimwe.

- Advertisement -
Tuyisenge Arsène yasezerewe mu mwiherero w’Amavubi
Hakizimana Muhadjiri ntakiri mu mwiherero w’Amavubi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW