Abiganjemo abakinnyi batangiye amahugurwa ya Licence C (AMAFOTO)

Ubwo hatangizwaga amahugurwa ya Licence C CAF ari kubera mu Karere ka Rubavu, hagaragayemo abakinnyi bataramanika inkweto.

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi, atangizwa na Komiseri Ushinzwe Iterambere na Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), Habimana Hamdan.

Abatoza bagera kuri 30, ni bo bitabiriye aya mahugurwa yatangiye guhera tariki ya 20 Gicurasi akazageza tariki ya 6 Kamena uyu mwaka.

Bamwe mu bakinnyi bagaragayemo, harimo Mugenzi Bienvenu wa Police FC, Niyonkuru Ramadhan na Iracyadukunda Eric ba Kiyovu Sports, Gikamba Ismaël wa Marines FC, Tuyisenge Jacques udafite ikipe na Itangishaka Blaise wa AS Kigali n’abandi.

Habimana Sosthène, Théonas na Hamim Ushinzwe amahugurwa muri Ferwafa, bari mu barimu bazatanga amasomo muri aya mahugurwa.

Mugiraneza Jean Baptiste wungirije muri Musanze FC, ari mu bitabiriye aya mahugurwa
Higanjemo abakiri mu kibuga
Komiseri Ushinzwe Iterambere rya ruhago na Tekinike muri Ferwafa, yabanje kubaganiriza
Mu bazatanga amasomo, harimo Sosthène, Théonas na Hamim

UMUSEKE.RW