Pre-Season Agaciro Tournament igiye gukinirwa mu Ntara

Irushanwa risanzwe rifasha abakinnyi kwigaragaza no kuguma ku rwego rwiza rizwi nka “Pre-Season Agaciro Tournament”, rigiye kwaguka rijye rinakinirwa hanze ya Kigali.

Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024, ni bwo hazatangira irushanwa “Pre-Season Agaciro Tournament 2024.”

Irushanwa ry’uyu mwaka, rizitabirwa n’amakipe 16 agabanyije mu matsinda ane. Ibibuga bizakinirwaho, ni Stade ya Mumena no kuri Kigali Pelé Stadium.

Kwinjira kuri Kigali Pelé Stadium, ni igihumbi 1 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 2 Frw ahatwikiriye n’ibihumbi 20 Frw mu cyubahiro. Ku Mumena ho kwinjira ni igihumbi 1 Frw ahadatwikiriye n’ibihumbi 10 Frw mu cyubahiro.

Itsinda rya mbere ririmo: Gatoto FC, Special Team FC, Étoile Filante FC na Ramjaane FC. Itsinda rya Kabiri ririmo: Pogba Foundation FC, T.Rwanda FC, Ubumwe Grande Hotel FC na Royal Sport FC.

Itsinda rya Gatatu ririmo: We Never Know FC, Golden Generation FC, Kacyiru FC na KIAC FC. Itsinda rya Kane ririmo: Brésil & Friends, Football DNA, Travel Agency Line FC na Kimonyi FC.

Irushanwa ry’uyu mwaka, rifite umwihariko wo kuba hari Imikino izajya ibera hanze ya Kigali (Muhanga, Bugesera) mu rwego rwo kuryagura.

Ikindi cyavuzwe mu Kiganiro n’Abanyamakuru, ni uko Irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’Abakinnyi b’abanyamahanga benshi kuva ryatangira.

Munyeshyaka Makini Uyobora “Pre-Season Agaciro Tournament”, yavuze ko iri rushanwa rifasha ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda.

- Advertisement -

Ati “Bimwe mu byo iri rushanwa rifasha, harimo gutanga akazi ku Bantu batandukanye, yaba abakora kuri za Stade, gufasha imiryango itishoboye, gufasha abarikina gukomeza kubungabunga umubiri ya bo n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko hazaba harimo uburyo bwo gushishikariza Abaturage kuzitabira Amatora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka, hakazajya hafatwa umwanya muto wo gutambutsa ubu butumwa.

Sindayigaya Ramadhan Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri “Pre-Season Agaciro Tournament”, yavuze ko bakomeje kwegera abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo barebe ko ibihembo byakwiyongera.

Bamwe mu bahari ubu, harimo Umujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu, Makini2 Spares Part Ltd, Onomo Hotel, Hat-Trick Gracery na Bora Bora Sound Studio.

Ikipe ya mbere ibembwa igikombe n’amafaranga angana na miliyoni 1 Frw, iya Kabiri igahabwa imidari n’ibihumbi 500 Frw. Hahembwa kandi uwatsinze ibitego byinshi, umunyezamu mwiza w’irushanwa, umukinnyi muto mwiza n’umutoza mwiza w’irushanwa.

Umwaka ushize, ikipe ya Gatoto FC ni yo yegukanye igikombe, mu gihe ku nshuro iri rushanwa ritangira, igikombe cyari cyegukanywe na Golden Generation FC.

Hasobanuwe byinshi ku irushanwa
Sindayigaya yavuze ko bakomeje abafatanyabikorwa benshi kugira ngo ibihembo byiyongere
Munyeshyaka Makini (uri hagati), yavuze ko iri rushanwa rifasha benshi
Abanyamakuru babajije kandi barasubizwa
Jimmy Ushinzwe gutegura “Pre-Season Agaciro Tournament” yasobanuye byinshi ku irushanwa ry’uyu mwaka
Makini ni we muyobozi wa “Pre-Season Agaciro Tournament”
Gatoto FC ni yo ibitse igikombe cy’umwaka ushize

UMUSEKE.RW