Ahazaza ha Amars mu ikipe y’Amagaju hari mu biganza by’Umugore we

Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars, uri kugera ku mpera z’amasezerano ye y’umwaka umwe yari yarasinye, yavuze ko ahazaza he muri iyi kipe hazashingira ku mugore we kuko ari we mujyanama we mukuru.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino w’umunsi wa 29 Amagaju yatsinzemo Sunrise igitego 1-0, kuri Stade ya Huye.

Yatangiye avuga ko uyu mukino batsinzemo Sunrise utaboroheye kuko bakinaga n’ikiga irwana no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri.

Umutoza Amaris kandi yavuze ko icyabafashije kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ari uko ubuyobozi bwababaye hafi ntibubatererane.

Ati “Twari ikintu kimwe. Ikipe y’Umupira w’Amaguru si umuntu umwe, si umutoza, si abakinnyi. Ubuyobozi bw’Akarere [ka Nyamagabe] bwatubaye hafi n’ubuyobozi bw’ikipe butuba hafi. Nta bibazo byigeze biba mu ikipe.”

Yakomeje agira ati “Hari igihe cyageze ikipe isa n’isubiye inyuma kandi twari imbere, ariko ntibadutereranye. Bakomezaga kutubwira bati ‘bizaza’ ndetse twarabibonaga ko bishoboka kandi byarashobotse.”

Umutoza Niyongabo kandi yatangaje ko amasezerano y’umwaka umwe yasinye mu ikipe y’Amagaju azarangira ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi.

Abajijwe ku hazaza he yavuze ko nta biganiro byo kongera amasezerano yari yagirana n’Amagaju cyangwa indi ikipe iyo ari yo yose, ariko ko byose bizaterwa n’umugore we.

Ati “Nta kipe n’imwe twari twavugana. Mfite umunyanama , ari we umugore wange. Mbanza kujya kumubaza, yavuga ngo guma mu rugo nkaguma mu rugo. Si ugutoza gusa kuko mfite n’izindi nshingano mu gihugu, ndi umutoza w’abatoza. Urumva ashobora kumbwira ngo tugume hano turuhuke.”

- Advertisement -

“Babishatse [ abayobozi b’Amagaju] bakabona ko bikenewe nahaguma, ariko mbanje kuvugana n’umujyanama wange.”

Mu gihe habura umukino umwe, Amagaju azasuramo APR FC mu mpera z’icyumweru, ngo shampiyona igere ku musozo, iyi kipe y’i Nyamagabe ni iya munani ku rutonde n’amanota 38.

Niyongabo Amars utoza Amagaju FC, yavuze ko ahazaza he muri iyi kipe hafitwe n’umugore we mu biganza

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW