APR BBC yatangiranye akamwenyu irushanwa rya BAL

Mu mukino utari woroshye, ikipe ya APR BBC yatsinze US Monastir amanota 89-84 mu mukino wa mbere mu Irushanwa rya Basketball Africa League 2024, muri Sahara Conference iri gukinirwa i Dakar muri Sénégal, bituma ikipe y’Ingabo itangirana akamwenyu.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere, yacakiranaga na US Monastir yatwaye iri rushanwa mu 2022, ndetse iyi kipe y’Ingabo si benshi bayihaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino kubera impamvu nyinshi.

Iyi kipe ikomoka muri Tunisie, ni yo yatangiye neza mu mukino, itsinda amanota abiri, ariko APR yahise isubiza mu buryo bwihuse ndetse iyobora umukino ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Noel Obadiah, Dario Hunt na William Roberyns.

Ubwo US Monastir yabonaga ikomeje kurushwa cyane, yahise ikora amayeri yo gusaba akaruhuko nyuma y’uko yarushwaga amanota atanu (9-14) ubwo haburaga iminota itatu n’amasegonda 50 ngo Agace ka Mbere karangire.

Ubwo amakipe yombi yasubiraga mu kibuga, Firas Lahyani yafashije iyi kipe y’i Tunis kuzamura amanota, Agace ka Mbere karangira ari 20-20.

Habura iminota itanu n’amasegonda 55 ngo Agace ka Kabiri karangire ni bwo US Monastir yongeye kubona agatege maze iyobora umukino (28-27), amakipe yombi ajya kuruhuka harimo inota rimwe ry’ikinyuranyo (40-39).

APR BBC ntiyacitse nyamara mu gihe benshi babonaga amahirwe ifite muri uyu mukino at atari menshi, itsindwa ku kinyuranyo cya 55-52 mu Gace ka Gatatu, mu gihe ubwo haburaga iminota itanu n’amasegonda 30 mu Gace ka Kane, yafashe US Monastir zinganya 63-63.

Kuva ubwo, umukino wakomeje kwegerana kugeza mu masegonda ane ya nyuma y’iminota isanzwe aho US Monastir yari yizeye gutsinda ifite 78-75.

Agace ka Kane k’umukino karangiye amakipe yombi anganya amanota 78-78. Hari nyuma y’uko iyi kipe ihagarariye u Rwanda yishyuye ku isegonda rya nyuma ibikesha amanota atatu ya Noel Obadiah.

- Advertisement -

Uyu Munyamerika w’imyaka 24, yigaragaje kandi no mu minota itanu y’inyongera, nk’uko byagenze no kuri Adonis Filer, APR BBC itsinda umukino ku manota 89-85.

Adonis Filer na Noel Obadiah ni bo bakinnyi batsinze amanota menshi (24) nu mukino naho uwinjije menshi ku ruhande rwa US Monastir ni Marcus Christopher Crawford watsinze 21.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu warangiye AS Douanes yo muri Sénégal itsinzwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 77-68.

APR BBC izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 5 Gicurasi saa Kumi n’Igice, ihura na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Uyu mukino uzakurikirwa n’uwa AS Douanes na US Monastir.

Ntibigeze bacika intege
Umukino wo wari ukomeye
Nshobozwabyosenumukiza, yatanze byinshi
Ikipe ya Rivers Hoopers na yo yabonye intsinzi ya mbere
Ntiwari umunsi mwiza kuri AS Douanes
Bimanye u Rwanda

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW