Al Ahly yo muri Libya na Cape Town Tigers zatunguye Al Ahly yo mu Misiri na FUS Rabat, zigera muri 1/2 cy’imikino ya nyuma ya BAL 2024, ikomeje kubera muri BK Arena.
Umukino wabimburiye iyindi mu ya 1/4 ni uwahuje Al Ahly yo mu Misiri na Al Ahly yo muri Libya, wabaye ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024, saa Munani n’igice z’amanywa.
Muri uyu mukino warebwe n’abantu 2775, Al Ahly yo mu Misiri ni yo yahabwaga amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro nk’ikipe isanzwe ikomeye kandi inabitse Igikombe cy’umwaka ushize muri iri rushanwa.
Ibyo abenshi bari biteze si ko byagenze kuko Al Ahly yo muri Libya yatunguranye igatsinda umukino, yanatwaye uduce twose twakinwe.
Abanya-Libya batangiye neza agace ka mbere, bakegukana ku manota 15-14. Mu gace ka kabiri, amakipe yombi yari yamaze kwigana yatangiye gukina, ari na ko yose aboneza imipira mu nkangara, birangira Al Ahly yo muri Libya itsinze amanota 23-22. Bagiye mu kiruhuko cy’igice cya mbere iyo muri Libya itsinze iyo mu Misiri amanota 38-36.
Nk’uko bimaze kumenyerwa iyo igice cya mbere kirangiye, abitabiriye umukino barasusurutswa. Umuhanzikazi uri mu bahagaze neza mu gihugu, Alyn Sano, ni we wataramiye imbaga y’abari bakurikiye uyu mukino.
Mu gihe hari hitezwe ko Abanyegiputa baraza mu gice cya kabiri biminjiriyemo agafu, Abanya-Libya ntibabakundiye, ahubwo bahise batwara agace ka gatatu ku manota 17-13. Agace ka nyuma na ko nta cyatunguranye kuko na ko kegukanwe na Al Ahly yo muri Libya ku manota 31-28, bituma umukino wose bawutsinda ku manota 86-77.
Iyi ntsinzi Abanya-Libya bayikesha bikomeye Majok Machar Deng watsinze amanota 25, Lual Luali Acuil watsinze 23 ndetse na Robert Golden na we wanaze umupira mu nkangara inshuro 23 zose.
Al Ahly yakomeje izahura n’irava hagati ya US Monastir na Rivers Hoopers zirisobanura kuri uyu wa Mbere saa Kumi n’imwe.
- Advertisement -
Undi mukino wa ¼ wakurikiyeho saa Kumi n’imwe n’igice, ni uwahuje FUS Rabat yo muri Maroc na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo. Uyu mukino wabaye BK Arena yamaze kuzura kuko warebwe n’abantu 6279.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yegeranye cyane mu manota, kuko agace ka mbere katwawe na FUS Rabat ku manota 17-15. Cape Town Tigers yari yamaze gutinyuka FUS Rabat, yayirebye mu maso maze iyitwara agace ka kabiri ku manota 29-24, bajya kuruhuka Cape Town Tigers iri imbere n’amanota 44-41.
Bakiva kuruhuka, Ikipe y’Abanya-Afurika y’Epfo yerekanye ko ifite gahunda, itwara agace ka gatatu ku manota 19-18. Agace ka nyuma k’umukino nako Cape Town Tigers yakitwayemo neza, ariko aka bukuru k’Abanya-Maroc gatuma batsinda amanota atatu yo ku isegonda rya nyuma, amanota yatumye banganya 83-83.
Birumvikana ko amakipe yombi yagombaga gukiranurwa n’minota itanu y’inyongera. Iyi minota yindyankurye yarangiye Cape Town Tigers irushije FUS Rabat amanota atatu gusa ( 8-5), ihita iyitsinda ku manota 91-88.
Cape Town Tigers itahabwaga amahirwe yahise isezerera FUS Rabat, igera muri 1/2 cy’Imikino ya nyuma ya BAL 2024 ku nshuro ya mbere mu mateka.
Samkelo Cele wa Cape Town Tigers ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (30), mu gihe uwamukurikiye ari Aliou Diarra wa FUS Rabat watsinze amanota 18.
Iyi kipe izahura n’irava hagati ya Petro de Luanda na AS Douanes ziri bukine kuri uyu wa Mbere saa Mbiri z’ijoro.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW