Batatu basezerewe mu mwiherero w’Amavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler yasezereye abakinnyi batatu mu bari mu mwiherero utegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Aba bakinnyi batakiri kumwe na bagenzi ba bo mu mwiherero, ni Iradukunda Siméon, Nsengiyumva Samuel ba Gorilla FC, n’umunyezamu Niyongira Patient wa Bugesera FC.

Amakuru y’isezererwa ry’aba bakinnyi yagiye hanze ku mugoroba wo kuri iyu wa Mbere, tariki 27 Gicurasi 2024.

Aba bakinnyi basezerewe nyuma y’aho Umutoza Spittler yari yahamagariye urutonde rurerure rw’abakinnyi 37, baje kwiyongeraho rutahizamu w’ikipe ya Bugesera FC, Ani Elijah, wagiye mu mwiherero nyuma.

Umunyezamu Niyongira Patient ni ku nshuro ya mbere yari ahamagawe mu ikipe y’igihugu, nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona , agafasha Bugesera kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Iradukunda Simeon we si ubwa mbere yari ahamagawe mu ikipe y’igihugu, kuko no mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi u Rwanda rwakinnye mu Ugishyingo 2023 yari yahamagaye ku rutonde rw’agateganyo, ariko ntiyabasha kuboneka mu bakinnyi bifashishijwe kuri iyo mikino.

Ni mu gihe myugariro w’iburyo, Nsengiyumva Samuel, we ari ubwa mbere yari ahamagawe mu ikipe y’Igihugu nkuru, gusa akaba asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’abatarengeje imyaka 23.

Mu kiganiro umutoza Spittler yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yari yahishuye ko hari abakinnyi bagomba gusezererwa kubera ko hari abakinnyi bakina hanze bagombaga gutangira kwakira, mu cyumweru cya kabiri cy’imyitozo.

Yagize ati “Icyumweru cya mbere [cy’imyitozo] cyiganjemo abakinnyi bakina mu Rwanda. Mu cyumweru cya kabiri tuzakira abakinnyi umunani cyangwa icyenda baziyunga natwe buhoro buhoro. Tuzarekuramo abakinnyi bake, ariko nyuma y’imikino ya Bénin na Lesotho, dufite icyumweru kimwe gusa cy’ikiruhuko mbere yo gutangira umwiherero utegura CECAFA . Abenshi muri aba bakinnyi ni bo bazagaruka mu mwiherero mu gutegura irushanwa rya CECAFA.”

- Advertisement -

Amavubi akomeje umwiherero uri kubera i Nyamata mu Bugesera, aho akorera imyitozo ku kibuga cy’ubwatsi cy’ishuri rya  Ntare.

Imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Kamena, aho u Rwanda ruzabanza gusura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo  gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena.

Kugeza ubu, u Rwanda ruyoboye itsinda rya gatatu n’amanota ane rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite atatu, Lesotho na Zimbabwe zinganya abiri na Bénin ya nyuma ifite inota rimwe.

Niyongira Patience (ubanza ibumoso) ntakiri mu mwiherero w’Amavubi
Samuel (uri ibumoso) yamaze gusezererwa mu mwiherero w’Amavubi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW