Imikino y’amakipe ari ahabi yahawe Abasifuzi Mpuzamahanga

Mu rwego rwo guha agaciro kanini imikino y’umunsi wa 29 izaba irimo amakipe ari kurwana no kutajya mu Cyiciro cya Kabiri, Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Rwanda, yahashyize abasifuzi Mpuzamahanga gusa.

Imikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona, yabimburiwe n’uwahuje Marines FC na Musanze FC kuri Stade.

Ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi, yatsinze iterwa inkunga n’Akarere ka Musanze igitego 1-0 cyatsinzwe na Nkundimana Fabio ku munota wa 65 w’umukino. Marines FC yahise yuzuza amanota 35 ifata umwanya wa Gatanu by’agateganyo.

Indi mikino iteganyijwe gukomeza ejo kuzageza ku Cyumweru cya tariki ya 5 Gicurasi.

Imikino iteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi n’abaziyisifura.

Etincelles vs Kiyovu Sports. Ni umukino uzabera kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z’amanywa.

Uzayoborwa na Uwikunda Samuel uzaba ari hagati mu kibuga, Ndayisaba Said na Murangwa Sandrine bazaba ari abasifuzi bo ku ruhande mu gihe Irafasha Emmanuel azaba ari umusifuzi wa Kane.

APR FC vs Gorilla FC. Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa.

Ngabonziza Jean Paul, ni we uzayobora uyu mukino hagati mu kibuga. Umutesi Alice na Muhire Faradji bazaba ari abasifuzi b’igitambaro mu gihe Ngabonziza Dieudonné azaba ari umusifuzi wa Kane.

- Advertisement -

Imikino itatu iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi n’abazayiyobora.

Police FC vs Étoile de l’Est. Uyu mukino uzaba Saa Cyenda z’amanywa. Ufite igisobanuro kinini ku kipe y’i Burasirazuba, uzayoborwa na Twagirumukiza Abdulkarim uzaba ari hagati mu kibuga.

Karangwa Justin na Habumugisha Emmanuel, bazaba ari abasifuzi bo ku ruhande mu gihe Nshimyumuremyi Abdallah azaba ari umusifuzi wa Kane.

Bugesera FC vs Muhazi United. Ni umukino w’amakipe yombi yo mu Ntara y’i Burasirazuba kandi yombi ari ahabi. Uzabera kuri Stade ya Bugesera Saa Cyenda z’amanywa.

Wahawe Rulisa Patience uzaba uri hagati, Mugabo Eric na Ishimwe Didier bazaba ari abungiriza mu gihe Umutoni Aline azaba ari umusifuzi wa Kane.

Amagaju FC vs Sunrise FC. Uyu mukino na wo ufite igisobanuro, ahanini ku kipe ya Sunrise FC. Uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Ruzindana Nsoro uzaba ari hagati mu kibuga.

Azungirizwa na Mutuyimana Dieudonné na Intwari Alain Vicky, mu gihe Nkinzingabo JMV azaba ari umusifuzi wa Kane.

Imikino ibiri iteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi n’abazayisifura.

Mukura vs Gasogi United. Uyu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa.

Uzayoborwa na Ugirashebuja Ibrahim uzaba ari hagati, Ndayambaje Hamdan na Ndayishimiye Bienvenu bazaba bari ku ruhande mu gihe Bigabo Frank azaba ari umusifuzi wa Kane.

Rayon Sports vs AS Kigali. Uyu mukino udafite igisobanuro kinini, uzatangira Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Mukansanga Salima Rhadia azaba ari hagati awuyoboye, Bwiriza Nonati na Jabo Aristote bazaba bari ku ruhande mu gihe Nizeyimana Is’haqa azaba ari umusifuzi wa Kane.

Mu rwego rwo kwirinda ko hari amakosa yakorwa, cyane cyane ku makipe ari kurwana no kudasubira mu Cyiciro cya Kabiri, imikino ya yo makipe yose yashyizwe umunsi umwe wa tariki ya 4 Gicurasi no ku masaha amwe.

Nsoro azakiranura Amagaju FC na Sunrise FC
Rulisa Patience yahawe umukino w’amakipe yo mu Ntara imwe
Twagirumukiza yahawe urubanza rwa Police FC na Étoile de l’Est

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW