Immigration yisubije igikombe cy’irushanwa ry’Umunsi w’Umurimo

Ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Immigration, cyegukanye ibikombe bibiri by’irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.

Igikorwa cyo gusoza iyi shampiyona, cyari cyitabiriwe n’abayobozi b’ingeri zitandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Jeannette Bayisenge; Umuyobozi mukuru w’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana.

Iyi shampiyona yasozwaga yatangiye gukinwa muri Gashyantare uyu mwaka, aho amakipe yahatanaga mu mikino ya Volleyball, Umupira w’amaguru na Basketball mu gihe harimo n’imikino y’abantu ku giti cyabo nko gusiganwa ku maguru ndetse n’Igisoro.

Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Gicurasi 2024, Kigali Pelé Stadium yakiraga imikino ya nyuma mu bagabo aho ikipe y’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, RMB yatsinze RTDA 2-1 mu gihe ikipe ya Immigration yatsinze RBC igitego 1-0.

Mu bigo byigenga ikipe ya Bank ya Kigali mu mupira w’amaguru yari yatsinze Ubumwe Grande Hotel yegukana igikombe. Mu yindi mikino, ikipe ya REG yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagore n’abagabo, MINADEF itwara icya Volleyball mu bagore mu gihe Statistique yagitwaye mu bagabo.

Nyuma y’iyi mikino Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Prof. Jeannette Bayisenge, yavuze ko gukina bifasha abakozi gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza, asaba abari aho guhora barangwa n’umurimo unoze. Madame Minisitiri akaba yanaboneyeheo gusaba abayobozi b’ibigo bitandukanye byari aho kureba uko bakongera umubare w’abanyeshuri barangiza Kaminuza baha umwanya wo kwimenyereza umwuga.

Mpamo Thierry Tigos uyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) bategura ino mikino, we yashimye abitabiriye irushanwa ry’umunsi w’umurimo, by’umwihariko ibigo bya Leta kuko umubare wabyo wiyongereye uyu mwaka. Uyu akaba yaboneyeho kunenga abakomeje kubeshya amasezerano y’abakozi, aho byagiye bibaviramo mpaga za hato na hato.

Imikino y’abakozi izakomeza tariki ya 15 uku kwezi hakinwa irushanwa ryo kwibuka, gusa amakipe arimo Bank ya Kigali, Immigration, REG, EWSA, Statistique na RMS ari mu yazitabira irushanwa nk’iri ku rwego rwa Afurika rizabera muri Congo Brazzaville mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof Jeannette Bayisenge yasabye abakozi kwitabira Siporo
Abayobozi muri Immigration, bari baje gushyigikira amakipe yageze ku mikino ya nyuma
Habanje gufatwa umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana (iburyo), yari kwihera ijisho
Mpamo Thierry Uyobora ARPST, yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kurwanya ababeshya amasezerano y’Abakozi
Ikipe ya REG y’Abagore yahembwe na Minisitiri w’Ubuzima
Habanje umukino wa RMB na RTDA
Byari ibyishimo ku babonye intsinzi
Ikipe Immigration FC yabanjemo
Igisobanuro cy’ibyishimo
Abayobozi ba Immigration ubwo bishamanaga n’abakinnyi ba bo
Immigration FC yahawe igikombe na Minisitiri wa Siporo
BK yegukanye igikombe cy’umupira w’Amaguru mu Bigo byigenga
Ikipe RBC FC yabanjemo
Ubwo rutahizamu wa RMB, yari amaze gutsinda igitego cy’intsinzi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -