Impamvu Mvukiyehe yasohowe mu Nteko Rusange ya Kiyovu

Mvukiyehe Juvénal wabaye Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, yangiwe kwinjira mu Nteko Rusange y’iyi kipe Idasanzwe nyuma yo kubwirwa ko atari ku rutonde rw’abatumiwe.

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024, kuri Chez Lando habereye Inteko Rusange Idasanzwe yari yatumiwemo abanyamuryango bose ba Kiyovu Sports, aho ku murongo w’ibyigwa harimo “kuvugurura amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere no kuzuza imyanya.”

Mvukiyehe Juvénal nk’umwe mu banyamuryango b’iyi kipe na we yari yabukereye ngo yitabire iyi Nteko Rusange kimwe n’abandi, ariko yangirwa kwinjira.

Uyu muyobozi wa Addax SC yavuze ko yangiwe kwitabira iyi Nteko Rusange, kuko yasabwe gutegereza ngo harebwe niba ari mu batumiwe.

Ati “Nitabiriye Inteko Rusange Idasanzwe ya Kiyovu Sports kubera ko nanjye ndi umunyamuryango wayo ariko natangajwe n’uko nahageze bambwira ko ntari bwinjire kuko bari bategereje amalisiti y’abagomba kuyijyamo.”

Yongeyeho ati “Navuze ko nta kibazo mbasaba kuyizana ariko bakomeza kuyibura bigaragara ko byari ukujijisha. Ahubwo nta bwo bifuzaga ko nari kugaragara mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports.”

Mvukiyehe yavuze ko impamvu nyamukuru yari yamuzanye mu Nteko Rusange ari ukugira ngo ashyire umucyo ku byamuvuzweho, ndetse ko kugira ngo abakunzi ba Kiyovu Sports batazongera kumutemeraho itaka.

Ati “Ubushize bantemeyeho itaka, ukumva baravuga ibintu bitandukanye, ndavugaa nti nanjye ndi umunyamuryango, reka nitabire Inteko Rusange byibuze icyo bavuga gishobora kuba kinyerekeyeho nanjye mbe mpari, nibiba ngombwa mbe natanga ibisobanuro n’ukuri kuri ibyo bintu.”

Abajijwe ku byavuzwe ko ashobora kongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora Urucaca, ndetse ko ari byo byari bimuzanye, Juvénali yabihakanye. Ati “Ibyo kwiyamamaza nabibonye n’abantu benshi babimbazaho. Gutorwa hari icyo bikurikiza, nkeka ko gutya bitari ukuza mu buyobozi kandi bashakaga gusimbuza nta kwiyamamaza kwarimo.”

- Advertisement -

Nyuma yo kwangirwa kwinjira muri iyi Nteko Rusange, Juvénali yavuze ko atazongera kuyitabira ukundi, kabone n’ubwo bamwandikira, kuko ngo iyo abantu batakwifuza udahatiriza.

Mvukiyehe Juvénal nyiri Addax FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, yabaye Perezida wa Kiyovu Sports kuva mu 2020 kugeza mu 2023. Nyuma yo gushwana n’abo bari bafatanyije kuyobora iyi kipe yo ku Mumena yasimbuwe ku ntebe y’ubuyobozi na Ndorimana Jean François Régis ’Général’, na we waje kwegura muri Mutarama uyu mwaka.

Kuva ubwo, Mbonyumuvunyi Abdul Karim wari Visi Perezida wa Mbere ni we wahise usigarana ikipe wenyine kuko abo abo bari batoranwe kuyobora bayitaye Manda y’imyaka itatu batorewe muri Nyakanga 2023 itarangiye.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko mu mategeko nshingiro y’Umuryango wa Kiyovu Sports, iyo Umunyamuryango agiye mu yindi kipe isanzwe ari Umunyamuryango wa Ferwafa, ahita atakaza Ubunyamuryango bwa Kiyovu Sports.

Ibibazo by’imiyoborere byanagize ingaruka kuri iyi kipe, kuko yagize ibibazo by’amikoro kugeza ubwo ifatiwe ibihano na FIFA, byo kutagura abakinnyi, kubera amadeni y’asaga miliyoni 50 Frw ibereyemo abo yirukanye binyuranyije n’amategeko.

Mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, Urucaca rwasoreje ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa shampiyona.

Mvukiyehe Juvénal ngo ntazongera kwitabira Inteko Rusange ya Kiyovu Sports

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW