Manchester United yabonye itike yo kuzakina EUROPA League

Nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego 2-1, ikegukana igikombe cy’Igihugu (FA Cup), ikipe ya Manchester United yahise ibona itike yo kuzakina amarushanwa ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (UEFA EUROPA League).

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi 2024, kuri Stade nkuru y’Ubwongereza, Wembley, saa Kumi z’amanywa.

Manchester United yaje ishaka kwihimura kuri mukeba wayo basangiye umujyi, wabatwaye iki gikombe umwaka ushize, abatsinze ibitego 2-1.

Umugambi wa Manchester United watangiye kugaragaza ibimenyetso, ubwo ku munota wa 30 w’umukino, Umunya-Argentine ukiri muto, Alejandro Garnacho, yafunguraga amazamu nyuma  y’amakosa ya Josko Gvardiol wasubije umupira inyuma n’umutwe usanga Stefan Ortega yataye izamu, Garnacho ahita anyeganyeza inshundura.

Kobbie Mainoo yongeye guhagurutsa abakunzi b’amashitani atukura ku munota wa 39 ubwo yatsindaga igitego cya kabiri. Ni igitego yatsinze kivuye ku mupira yahawe na Kapiteni Bruno Fernandez, wenyine mu rubuga rw’amahina, ahita awushyira mu izamu.

Man United yari hejuru mu gice cya mbere yaje kotswa igitutu na Man City, birangira inayivumbye igitego ku munota wa 87, cyatsinzwe na Jeremy Doku wagiye mu kibuga asimbuye.

Muri iyo minota kandi nibwo Kyle Walker yari amaze kurekurira ishoti rikomeye mu izamu, ariko Andre Onana aratabara, umupira awukuramo. Julian Alvarez na we wagiye mu kibuga asimbuye yagerageje uburyo bwinshi mu izamu ariko ntibyamuhira, umukino urangira Man United itsinze ibitego 2-1.

Ni igikombe cya FA Cup cya 13 Manchester United itwaye, iba iya kabiri ibitse byinshi nyuma ya Arsenal ifite 14. Iki gikombe kandi ni icya kabiri Umutoza Ten Hag atwaye muri iyi kipe nyuma ya Carabao Cup yatwaye mu mwaka ushize.

Abayobozi ba Manchester United, Abanyamerika, Joel na Avram Glazer ndetse n’umumiliyoneri w’Umwongereza, Jim Ratcliffe, bari baje kwihera ijisho iyi kipe yabo nyuma y’aho hashize iminsi hahwihwiswa ibihuha ko Umutoza Ten Hag agomba kwirukanwa uko byagenda kose, yaba atwaye iki gikombe cyangwa atagitwaye. Ibi byaje nyuma y’aho iyi kipe iri mu yakunze kurusha ayandi ku Isi yagiriye umwaka w’imikino mubi cyane kurusha indi yose, mu myaka 34 ishize.

- Advertisement -

Manchester City yo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha izakora akarasisi kazenguruka umujyi w’i Manchester nyuma yo gukora amateka yo gutwara ibikombe bine bya shampiyona yikurikiranya. Gusa mu bikombe bazazengurukana ntiharimo icya FA Cup kuko cyo kiraye mu bubiko bwa mukeba.

Manchester United yongeye kwegukana igikombe cyera kabaye
Bari bakumbuye igikombe
Byari ibyishimo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW