Mashami Vincent yijejwe amasezerano mashya muri Police

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye, yatangaje ko bishimiye umusaruro w’abatoza ba Police FC, kandi ko bazakomezanya na bo mu mwaka utaha w’imikino.

IGP Namuhoranye yabitangarije mu muhango wo kwishimira Igikombe cy’Amahoro begukanye nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma Bugesera FC ibitego 2-1. Uyu muhango  wari witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi, abayobozi b’ikipe, abakinnyi n’abatoza ndetse na bamwe mu bafana bayo, wabereye ku Kacyiru, ku biro bikuru bya Polisi y’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko igihe cyose abatoza na Komite Nyobozi bakwishimira kugumana na bo nta kibazo babifiteho, kuko ngo batakwirukana abantu bafite umusaruro mwiza wa 75%.

Yagize ati “Abatoza, ababafasha ndetse na Komite Nyobozi, najyaga ndakarira cyane, na yo nishaka kuba ikiri kumwe natwe ndi kumwe na yo […] Ntabwo twaba tugeze kuri 75% ngo dutangire twirakaze, tubwire abantu ngo ‘dore umuryango usohoka’.  Ibyo, twaba tutari ibiremwamuntu.”

Yakomeje agira ati “Ikipe tekinike, Mashami, abatoza bakungirije n’abandi, ibyo mwagombaga gukora twabatumye, mwarabikoze, 75% ni amanota meza cyane. Mwarakoze!”

Iki Gikombe cy’Amahoro Police FC yatwaye ni icya kabiri mu mateka yayo nyuma y’icyo yatwaye mu 2015, itsindiye Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mwaka wa 2024 kandi, Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1, ibyanazamuye amanota y’abatoza ba Police FC akagera kuri 75% y’ibyo bari babatumye.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye yijeje abatoza kuzabongerera amasezerano
Ni igikombe cya Kabiri cy’Amahoro iyi kipe yegukanye
Mbere yo gukina umukino wa nyuma, IGP yari yasuye iyi kipe
Ni igikombe cya Kabiri iyi kipe yegukanye muri uyu mwaka
Mashami Vincent yijejwe kongererwa amasezerano muri iyi kipe
Mashami yanahesheje iyi kipe Igikombe cy’Intwali
Umuyobozi wa Police FC, yanyuzwe n’umusaruro w’iyi kipe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW