Ivan Minnaert yatandukanye na Gorilla

Gorilla FC yatandukanye n’umutoza Ivan Minnaert wayifashije kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri mu gihe cy’amezu atatu yari ayimazemo.

Amakuru y’uko uyu mutoza w’Umubiligi atazakomezanya n’ikipe ya Gorilla FC yari amaze iminsi ahwihwiswa, ariko kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Gicurasi, nibwo iyi kipe yatozaga yabihamije.

Binyuze mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bashimiye byimazeyo uyu mutoza mu gihe bari bamaranye.

Bati “Warakoze kutubera umutoza n’umujyanama udasanzwe Minnaert. Ubufasha n’ubuyobozi bw’ingirakamaro watanze bwatumye twaguka nk’ikipe ndetse n’umuryango. Uri umutoza udasanzwe. Warakoze ku bwa buri kimwe!”

Iva Minnaert utabashije kumvikana na Gorilla ku masezerano mashya yatuma bakorana umwaka utaha w’imikino, na we yashimiye ubuyobozi bw’ikipe, abakinnyi n’abatoza bakoranye kugira ngo bafashe ikipe kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Ati “Ahari cyari igihe gito aho, bwa mbere, nabonye buri mukozi akora kugira ngo tugere ku ntege imwe. Ndabashimira ku bufasha bwose mwatanze ngo tugere ku ntego zacu.”

Yakomeje gusezera agira ati “Ndashimira Perezida w’iyi kipe wangaruriye icyizere mu mupira w’amaguru, hamwe n’abantu bawukunda. Gorilla izahora iteka mu mutima wange. Byongeye kandi, ndashimira buri wese wakomeje kunyizera muri iki gihugu.”

Umutoza Minnaert yageze muri Gorilla muri Gashyantare 2024, asimbuye Gatera Moussa wirukanywe kubera umusaruro muke nyuma y’imikino itanu yikurikiranya ya shampiyona adatsinda ndetse n’ibiri y’Igikombe cy’Amahoro.

Mu mikino icyenda ya shampiyona yatoje, yatsinzemo imikino ine, anganya ibiri mu gihe yatsinzwe itatu. Ibi byatumye Gorilla isoreza shampiyona ku mwanya wa 10 n’amanota 35.

- Advertisement -

Si ubwa mbere Minnaert yari atoje ikipe yo mu Rwanda kuko yanatoje Rayon Sports (2015-2016 na 2018 ayigeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup) na Mukura VS yatoje mu 2017.

Biri kuvugwa ko umutoza mukuru w’ikipe ya Musanze FC, Habimana Sosthene, ari we ugomba kumusimbura muri Gorilla FC nyuma yo guhesha Musanze umwanya wa gatatu muri shampiyona, inyuma ya APR FC yatwaye igikombe na Rayon yabaye iya kabiri.

Ivan Jack Minnaert ntazakomezanya na Gorilla FC

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW