Mukura VS igiye kubona undi mufatanyabikorwa

Ikipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, Mukura Victory Sport et Loisir, ibiganiro bigeze kure hagati ya yo n’umufatanyabikorwa mushya.

Iyi kipe yo mu Karere ka Huye, ikomeje gushaka imbaraga zizayifasha kuzaba mu makipe azaba ahatanira kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Mukura VS irimbanyije ibiganiro biyihuza n’Ikompanyi ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe (Betting) uzwi nka Fortebet.

Mu gihe impande zombi zakwemeranya ku bikubiye ku masezerano, Mukura yazajya ihabwa miliyoni 45 Frw ku mwaka.

Amakuru avuga ko aya masezerano ashobora kuzatangirana n’Umwaka utaha w’imikino 2024-2025, hakajya hasinywa amasezerano y’umwaka umwe wongerwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Iyi kipe yambara umuhondo n’umukara isanzwe ifite abafatanyabikorwa 10 barimo Volcano, Light House Hotel itanga miliyoni 35 Frw ku mwaka, Hyundai n’Akarere ka Huye.

Mukura VS igiye kubona undi mufatanyabikorwa mushya
Iyi kipe iherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Light House Hotel

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW