Pre-Season Agaciro Tournament: Hatangajwe amatsinda

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament” ritangire, amakipe yamaze kumenya amatsinda aherereyemo.

Iri rushanwa rizwi nk’iriranga abakinnyi ndetse rigafasha abafite amakipe, kuguma ku rwego rwiza, rizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi.

Amakipe 16 yibumbiye mu matsinda ane, ni yo azitabira irushanwa ry’uyu mwaka.

Itsinda rya mbere ririmo: Gatoto FC, Special Team FC, Étoile Filante FC na Ramjaane Foundation FC. Itsinda rya Kabiri ririmo: Pogba Foundation FC, T.Rwanda FC, Ubumwe Grand Hotel FC na Royal Sport FC.

Itsinda rya Gatatu ririmo: Golden Generation FC, Kacyiru United FC, KIAC FC na Kicukiro FC. Irya Kane ririmo: Brésil & Friends, Football DNA, Travel Agency Line FC na Kimonyi FC.

Mu mwaka ushize, igikombe cyegukanywe na Gatoto FC itozwa n’umunyamakuru wa Radio10, Mucyo Antha.

Gatoto FC ni yo ibitse igikombe cy’umwaka ushize
Abakinnyi bo mu Cyiciro cya Mbere, bakina iri rushanwa
Abatoza baza gukurikirana iyi mikino
Abayobozi b’amakipe atandukanye, baba baje gushakamo abakinnyi
Ikipe yo ku Mumena, ntijya ibura muri iri rushanwa
Staff ya Gatoto FC
Haruna Niyonzima akinira Brésil & Friends yiganjemo abakomoka i Rubavu
Muhadjiri akina iri rushanwa
Staff ya Brésil & Friends
Abayobozi n’abatoza, ntibatangwa iyi mikino

UMUSEKE.RW