RG yasubiriye Division ya Kane mu Irushanwa ryo Kwibohora

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida n’abandi basirikare bakuru b’Igihugu ‘Republican Guard’ (RG) yatsindiye Division ya Kane i Huye igitego 1-0, mu mukino wa Kane wo mu itsinda rya Kabiri mu Irushanwa ryo Kwibohora “Liberation Cup Tournament 2024.”

Uyu mukino wa kane ku makipe yombi mu itsinda rya gatatu wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 1 Gicurasi 2024, kuri Stade Kamena, saa Tanu z’amanywa.

Umukino wabanjirijwe n’umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Ikipe ya RG yatangiye umukino ihererekanya neza ndetse ubona ko irusha Division ya Kane. Uku gukina neza kwaje kubahira kuko hakiri kare cyane ku munota wa gatatu, Iranzi Claude yahise afungura amazamu. Ni umupira wari uhinduwe na Byiringiro Moses  ku ruhande rw’iburyo usanga Iranzi ahagaze wenyine mu rubuga rw’amahina, ahita awushyira mu nshundura mu buryo butamugoye.

Nyuma y’umunota batsinzwe igitego, Division ya Kane yabonye igitego cyo kugombora, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayemo kurarira.

Ikipe y’abashinzwe umutekana w’abayobozi bakuru b’igihugu yakomeje gusatira izamu rya Division ya Kane ku buryo bugaragara. Ku munota wa 19, RG yahushije ubundi buryo bukomeye cyane kuri coup-franc nziza yari iteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina, umupira bawuteye ukubita umutambiko w’izamu uvamo.

RG yakomeje kubaka ubundi buryo bw’ibitego ariko imipira bateraga ntibayifatishe neza ku kirenge. Division ya kane na yo yanyuzagamo igakina neza ari nako isatira, ariko umunyezamu Murenzi Emmy akababera ibamba.

Igice cya mbere cyarangiye RG iri imbere n’igitego 1-0.

Mu munota 15 ya mbere y’igice cya kabiri, Division ya Kane yacurikiye ikibuga ku izamu rya RG, nyuma yo gutangirana impinduka eshatu igice cya kabiri. Bagiye babona amahirwe menshi ariko ba rutahizamu bayo barimo Nzamurambaho Frederick imipira bakayishyira hanze.

- Advertisement -

Umutoza Thierry Hitimana utoza RG yahise atahura ko Division ya Kane iri kumurusha imbaraga cyane mu kibuga hagati, maze ahita akora impinduka zihuse ngo ahakomeze.

Impinduka za RG zatumye bongera gusubira mu mukino, basatira izamu rya Division ya Kane yari ifite ubwugarizi bwahuzagurikaga cyane, ariko amahirwe arimo koruneri nyinshi babonaga ntibabashe kuyabyaza igitego cya kabiri.

Iminota ya nyuma y’umukino nta nyinshi amakipe yombi yakinaga kuko wabonaga abakinnyi batashywe n’umunanira, by’umwihariko aba Division ya Kane.

Umukino warangiye RG itahukanye amanota atatu yemye, ihita yuzuza amanota 12/12, ikomeza kuyobora itsinda. Ni mu gihe Division ya Kane yo yagumanye amanota atandatu.

RG yasubiriye Division ya Kane mu Irushanwa ryo Kwibohora
Division ya Kane yatsindiwe i Huye

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW