Sunrise yongeye guhumeka insigane

Ikipe ya Sunrise yatsindiwe igitego 1-0 i Huye n’Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, irushaho kujya ahabi.

Ni umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki  ya 4 Gicurasi 2024, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, saa Cyenda z’amanywa.

Mbere yo gutangira umukino babanje gufata umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Igice cya mbere cy’umukino cyihariwe n’Amagaju yari mu rugo. Iyi kipe y’i Nyamagabe yatangiye umukino yotsa igitutu cyane Sunrise ndetse ku munota wa 13 w’umukino byaje kuyihira ifungura amazamu kuri penaliti. Ni ikosa ryakorewe Iradukunda Daniel wari umaze gucenga ba myugariro babiri ba Sunrise, uwa gatatu ahita amuraha, umusifuzi Nsoro yahise atanga penaliti, yahise yinjizwa neza na Rukundo Abdul Rahman.

Nyuma y’iki gitego, Amagaju FC yakomeje gusatira cyane ashaka icya kabiri, ariko uburyo yabonaga ntibubyaze umusaruro.

Ikipe ya Sunrise yaje gukora impinduka ku munota wa 31 nyuma yo kubona ko Amagaju abarusha imbaraga hagati mu kibuga, Murenzi Patrick aha umwanya Habamahoro Vincent. Nyuma y’izi mpinduka Sunrise yakangutse, itangira gukina neza ariko ntibabasha kubona igitego, igice cya mbere kirangira Amagaju ari imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Sunrise yakoze impinduka ikuramo Mukoghotya Robert na Babuwa Samson, yinjizamo Mico Kevin Ndoli na Duhimbaze Elissa, mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi.

Sunrise yagerageje gukina neza mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ariko umuzamu Patient w’Amagaju agatabara. Ahagana ku munota wa 71 w’umukino, Sunrise yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu, umukinnyi wenyine wari usigaranye n’umuzamu umupira awutera ku ruhande gato.

Iminota ya nyuma y’umukino nta kinini cyayibayemo kuko umukino wari utuje, amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati kurusha uko asatira.

- Advertisement -

Amagaju yarinze igitego cyayo yabonye hakiri kare, umukino urangira icyuye amanota atatu.

Aya manota atatu yatumye Amagaju ahita afata umwanya wa munani ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 38, mu gihe Sunrise yahise ijya ku mwanya wa nyuma n’amanota 29, bitewe n’uko Étoile de l’Est  yari uwuriho yatsinze Police FC igahita ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 31.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera yaguye miswi na Muhazi United 0-0, Étoile de l’Est itsindira Police i Kigali ibitego 2-1.

Nyuma y’umukino, umutoza w’Amagaju, Niyongabo Amaris, yavuze icyamufashije gutsinda uyu mukino agira ati “Ni umukino utari woroshye kuko gukina n’ikipe irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri biba bigoye. Ni umukino uba wavuzweho amagambo menshi, ariko icyo twe twitaho ni ugukina uko dushoboye kose kugira ngo tubone amanota.”

Ku rundi ruhande, umutoza Mugabo Evariste utoza Sunrise yavuze ko bagowe no kwinjira mu mukino, ari na byo byatumye batsindwa. Ati “Twaje dushaka gukora ibishoboka byose ngo dutsinde ariko ntibiba byoroshye ku kibuga cy’iyindi kipe. Twatangiye nabi, n’ubundi ni cyo kibazo ikipe yacu ifite.”

Umutoza Evariste kandi yavuze ko bagiye kwitegura cyane umukino wa nyuma bazakiramo Marine ndetse asaba ubuyobozi kubaba hafi kuko bigishoboka kuguma mu cyiciro cya mbere.

Sunrise FC ishobora gusubira mu Cyiciro cya Kabiri
Ni umukino wabereye i Huye

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW